Dusingize ubutwari bwa bene wacu

Ku wa 3 Kamena 2021: Mutagatifu Karoli Lwanga na Bagenzi be

Amasomo: 2 Mak 7,1-2.9-14; Zab 124 (123), 2-3,4-5,6a.7c-8; Yh 12, 24-26.

Ubutwari bwa Benewacu

Bavandimwe, Kirisitu Yezu akuzwe!

Iyi tariki ngarukamwaka ya Gatatu Kamena, ni iyo gusingiza ubutwari bwa bene wacu. Abo ni abakirisitu bagorewe i Namugongo. Inyigisho y’uyu munsi, tugiye kuyigira ndende kuko dushaka gusingiza ubutwari bwa bene wacu bagororewe na Yezu bahowe. Turaza kuvuga kuri buri wese mu bamenyekanye.

Ahantu hose Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu yamamajwe bwa mbere, abami n’abatware bahagurukira abayizanye. Ntitugomba kubitindaho ngo bituzungurize ubwoko. Twabibonye no muri Isiraheli igihe Kirisitu ahageze. Bamwishe bamubambye. Ariko se kuki isi itihutira kwakira no kwemera ibyiza Uwayiremye ayigenera? Ni aho twumvira ubugwari bwa muntu muri rusange. Kuva Adamu na Eva barega agatuza bagasuzugura Imana ni uko bimeze. Na Gahini umwana wabo yambuye ubuzima Abeli murumuna we wari intungane! Ni uko biteye, icyaha cy’inkomoko gikurikiranye uwitwa umuntu wese.

Amateka ya muntu arangwa n’ubugome bukabije. Ntitugatangare cyane. Ahubwo abahugukiwe n’icyiza, nibakataze. Mu isomo rya mbere twumvise Abamakabe babaye intwari mu gihe cy’Abagereki bari barigaruriye amahanga. Abo bakoloni bashatse gukuraho idini y’Abayahudi n’indi myemerere. Bashatse gusimbuza Uhoraho ibimana bo bari barihimbahimbiye mu mitekerereze yabo no mu bukorikori bwabo. Muntu w’iki gihe akomeje ubugoryi, ntashaka kumenya Imana Data Ushoborabyose. Ahitamo kwanga Yezu umwana wayo. Muntu ni we ushaka gusengwa agasingizwa yamara gupfa ibye byose bikaba birangiye ntazongere kwibukwa ukundi. Abamakabe babaye intwari barwana inkundura bakomera ku Mategeko Imana yabahaye inyuze kuri Musa. Bakomeye no ku migenzo y’umuco wabo yari ifite aho ihuriye n’umurage w’abasokuruza babo ukomoka kuri Musa. N’ubwo bamwe muri bo bemeye kwicwa aho kwitandukanya n’Imana, habaye abagabo muri bo nka Matatiyasi, barengeye iyobokamana bageza n’aho bagamburuza abo bagome. Dufite icyizere gikomeye. Ababi ntibazahoraho. Bazatsindwa bajye mu muriro mu gihe abadahemuka kuri Uhoraho bazahora bibukwa neza bakazabana na we ubuziraherezo mu ijuru.

Ubutwari Abamakabe bagaragaje, umurage Yezu ubwe yadusigiye ku musaraba, ubwihare bwaranze intumwa n’abigishwa be, ubutwari bw’ababatijwe bagakomera bakemera kubitoterezwa kugeza ubu, ibyo byose byigaragarije mu bavandimwe bacu b’i Bugande.

Twibukiranye ukuntu umwami Mwanga w’Ubugande yagaragaje ubugome akica abantu barenze ijana mu myaka itatu (1885, i886, 1887). Izo ntwari zarimo abagatolika n’abaporoso b’abangilikani. Abo bose banze kuba amashumi y’umwami washakaga ko bahakana Umwami nyakuri bari baramenye. Hariho abakoraga i Bwami uwo mwami anashaka kubashora mu byaha by’ubusambanyi. Bo bari baramenye itegeko ry’Urukundo rw’Imana ryanga ubukozi bw’ibibi bwica urukundo ku Mana no ku bavandimwe. Reka tugaruke kuri bamwe muri bo tugire akantu tubigiraho k’ubutwari nyakuri.

1.Karoli Lwanga: Igishyitsi muri bo. Ni we wari ukuriye urubyiruko rw’abasore bagera kuri 400 babaga i Bwami bakora imirimo inyuranye. Yamenye Yezu maze abatizwa mu Gushyingo 1884. Yakomeye ku nyigisho z’ibya Yezu Kirisitu. Yakoraga umurimo we neza agafasha urwo rubyiruko rwose kwitwara neza. Aho amenyeye Yezu rero, yiyumvisha ko Inkuri Nziza itabangikanywa n’ubusambanyi. Umwami yakoreshaga benshi muri abo bana ubutinganyi. Karoli Lwanga, mu bwenge bwe yakoraga uko ashoboye kugira ngo abana bahunge uko gukorerwa ibya mfura mbi. Umwami atangira kurakara arabisha nyamara ntiyakura mu mirimo Koroli kuko atabonaga uwo bahwanya ubwitange ku murimo. Ku wa 26 Gicurasi 1886, abana b’abakirisitu bashyizwe hamwe baterwa ubwoba ngo bazicwa niba batihakanye Yezu. Karoli yahabaye intwari arabavugira maze arangurura atarya imirwa asobanura ko ntawe ukwiye gutegereza ubuhakanyi bwabo. Ni bwo rero babashoreye babajyana i Namugongo. Umwami yari yagennye kubakemberayo. Karoli Lwanga, umusore mwiza w’imyaka 25, mu nzira yakomezaga bagenzi be ababwira ko aho bagiye batazagamburuzwa ngo bavutswe ijuru. Mu ijoro ryo kuri uwo wa 26, yabatije abari batarabatizwa.

Reka n’izindi ntwari tugire akajambo tuzivugaho.

2.Yozefu Mukasa: umusore w’imyaka 26 wavukiye i Kampala. Yari umunyabintu i Bwami. Yabatijwe ku wa 30 Mata 1882. Yafashe iya mbere abwira umwami ububi bw’uwitwaga katikilo ari we cyegera cy’umwami. Katikilo uwo ngo yari yicishije umwepisikopi w’Abangilikani. Yozefu Mukasa yabaye intwari maze mbere y’uko acibwa umutwe atuma ku mwami amubwira ko amubabariye rwose.

3.Diyoniziyo Ssebuggwawo: ingimbi y’imyaka 16 yavukiye i Kampala. Byamenyekanye ko yariho yigisha umwana w’umwami iby’ubukirisitu. Umwami yamutumyeho amurema inguma bikomeye. Nyuma bamuhuhuje icyuma cyabagishwaga ihene.

4.Ponsiyane Ngondwe: Umugabo w’imyaka 38 wavukiye ahitwa Bulimo. Yari mu barinda umwami. Umwami yamwigijeyo amaze kubona ko yanze guhakana ubukirisitu. Yapfuye atewe amacumu.

5.Atanazi Bazzekuketta:Umusore w’imyaka 20. Yari umunyabintu i Bwami ashinzwe cyane cyane gutaka ingoro y’umwami. Yabatijwe mu Gushyingo 1886. Yishwe atewe amacumu muri Kampala.

6.Andereya Kaggwa: Umugabo w’imyaka 30 wavukiye mu Bunyoro. Yari yarabaye umucakara. Nyuma yaje gukundrwa n’umwami Mwanga wanamugize umutware wa Kigowa. Yari umusilamu aza kumenyana n’abamisiyoneri aba umukirisitu. Yari umunyeshyaka akundisha urubyiruko Yezu. Katikilo yaje kumucira urubanza maze amuca umutwe abanje kumugira agahirivi (amuca ingingo z’umubiri).

7.Gonzaga Gonza: Yabaye imfungwa agomborwa n’umwami Mutesa akiri muto rwose. Yemewe mu rubyiruko rw’umwami ashinzwe gucunga imfungwa. Amaze gucirwa urwo gupfa yoherejwe i Namugongo. Mu nzira yaguye isari maze bamunogorera i Lubawo. Yapfuye afite imyaka 24 gusa.

8.Matiyasi Mulumba Kalemba: Umugabo w’imyaka 50. Yavukiye i Kinumba. Yari umupagani aza kumenya mbere abayisilamu. Nyuma yabaye umukirisitu mbere na mbere mu Bangilikani nyuma aba umugatolika. Yari umuntu usanzwe afite abagore benshi. Amaze gucengerwa n’ubukirisitu yasigaranye umugore umwe w’isezerano abandi bose abasezeraho. Yabaye umukateshisite ukomeye cyane cyane i Mitiyana. Yari umuntu uzwi cyane akaba umugabo w’ijambo. Yegereje benshi Yezu. Rimwe umwami yamutegetse guherekeza Guverineri mu Murwa Mukuru. Agezeyo yumva hahwihwiswa ko urw’abakirisitu rwageze ahita anyerera. Yageze i Bwami bahita bamuboha. Bamuciriye urwo gupfa ahitwa Mengo. Baramushinyaguriye bikomeye bamuca ingingo z’umubiri we. Baramubabaje cyane bamubohera ku giti bamutaho. Yapfuye buhoro buhoro ababaye cyane anogoka atumaho isazi n’utundi dusimba.

9.Nowe Mawaggali: Umugabo w’imyaka 35 wavukiye i Mitiyana. Yari umusangirangendo wa Matiyasi Mulumba mu bukateshisite i Mitiyana. Igihe amenye ko umwami yohereje ingabo zo gusenya Kiliziya muri ako gace, we yanze guhunga. Bamuteraguye amacumu basiga bamubambye ku giti. Ibikoko byaraje biramushiha impyisi zimuhuruturamo amara ziyanyanyagiza hose.

10.Bruno Serunkuma: Umugabo w’imyaka 30 wavukiye i Buddu. Yari umusirikare w’igikoko nyamara ageze aho yemera Yezu ahinduka umuntu mwiza. Yari ashinzwe abacakara. Yabafashe neza cyane aho yakiriye Yezu. Igihe yaganaga aho azicirwa, yanyuze kwa mwenenyina yaguye isari. Bamuhaye ikirahuli cy’akayoga amaze yibutse ko Yezu ku musaraba yanze kunywa ibyo bamuhaye na we ahita yifata akomezanya inyota. Bamuhambiriye mu muba bamutwika yumva.

11.Luka Banabakintu: Umugabo w’imyaka 35 wavukiye i Gomba. Yari umucakara. Yamenye Yezu abikesha Matiyasi Mulumba. Bafatiwe hamwe. Yashyizwe hamwe n’ubasore bashorewe bajyanwa kwicirwa i Namugongo. Yatwikiwe hamwe na bo bahambiriye mu miba.

12.Yakobo Bazabaliawo: Umugabo w’imyaka 35 wavukiye i Nawokota. Yari umusirikare akaba kandi muramu w’umwami. Ise yakoraga i Bwami. Na we yatwitswe yumva hamwe na ba basore bandi.

13.Ambruwazi Kibuka: Umusore w’imyaka 22 gusa. Yabaye i bwami kuva akiri umwana. Yari umusore w’ibigango. Na we bamutwitse abona.

14.Anatoli Kiriwajjo: Yari umucakara i bwami kwa Mutesa. Nta mwanya yigeze ahabwa kuko yanze gukoreshwa ingeso mbi n’umwami. Ku myaka 20, yahise afatwa na we bamutwika abona.

15.Ashile Kiwanuka: Yari umusore w’imyaka 17 wavukiye i Ssingo. Yahamije ukwemera acirwa gutwika yumva gahoro gahoro.

16.Kizito: Uyu mwana w’imyaka 14 gusa, dukwiye kumutindaho. Yari umwe mu bana bakorera umwami. Ni Andereya Kaggwa wamutoje ukwemera. Umwami yamurebanaga agatima karehareha. Cyakora Karoli Lwanga akamurengera cyane. Yabatijwe araye ari bwicwe. Izina ry’umutagatifu yahawe muri ayo mahina, ntiryamenyekanye. Irye rirahagije, ni umutagatifu rwose. Mu gitondo igihe yari ashorewe hamwe n’abandi, yagaragaye mu nzira nk’umwana wishimye. Yari azi neza ko agiye kwicwa ariko akumva asa n’utashye mu birori. Ntiyibeshyaga na busa. Igihe tuzaba twiteguye gutaha ijuru, umunsi mukuru wa nyuma uzaba urwo rupfu tuzanyuramo duhinguka mu rugaga rwera rw’abamalayika n’abatagatifu.

17.Mugagga: Umusore w’imyaka 17 wavukiye i Mawokota. Ni we wari ushinzwe ubutumwa bugenewe umwami. Karoli Lwanga yamwigishije ubukirisitu buramuryohera atangira inyigisho za Gatigisimu. Umwami yaramwangaga cyane kuko yari yaranze ko amukoresha ubusambanyi. Kimwe na Kizito, Karoli Lwanga yamubatije araye ari bwicwe. Na we ntawamenye izina ry’umutagatifu yahawe. Ntacyo bitwaye, ni we rwose. Na we rero yatwitswe yumva.

18.Mbaga Tuzinde: Umusore w’imyaka 17 wavukiye i Busiro. Umutware w’abicanyi yaramukundaga cyane akamufata nk’umwana we. Karoli Lwanga yamubatije araye ari bufatwe. Ise yakoze uko ashoboye amusaba ibintu bibiri: guhakana Yezu cyangwa guhunga. Umwana nta na kimwe yemeye. Ageze i Namugongo, Mbaga Tuzinde yahamagajwe n’ababyeyi be na bene wabo ngo bamuhendahende areke kubacika. Bagenzi be basigaye bamusabira kugira ngo atagamburuzwa. Yakimiranye agaruka ubwe i Namugongo ngo adacikanwa bagenzi be bakajya mu ijuru bamusize aha hantu h’amarira menshi. Mbere y’uko atwikwa, yisabiye kuvanwamo imyenda yose bityo akitanga neza ho igitambo. Mbega ubutwari!

19.Cyavira: Umusore w’imyaka 23 wavukiye i Segguku. Yavukaga mu muryango wifashije cyane. Yabaye i Bwami ashinzwe ubutumwa bwaho. Na we yabatijwe na Karoli Lwanga araye ari butangwe. Yishwe atwitswe abona.

20.Mukasa Kiriwawanwu: Umusore w’imyaka 25 wavukiye i Kyaggwe. Ubwo yari umwigishwa, yafunzwe biturutse ku makimbirane yagiranye n’undi musore. Bibutse ko yari mu nzira y’ubukirisitu bihutira kumuhatira guhakana Yezu. Yarabyanze aranangira. Bahise bamusangisha ba basore bajyanywe i Namugongo. Ubwo na we rero atwikirwa mu muba hamwe na bo.

21.Adolufe Mukasa: Umusore w’imyaka 25. Yari yarajyanywe i Bwami akiri gato. Yamenye Yezu maze arabatizwa. Yari umusore w’intangarugero mu gusenga abikuye ku mutima. Na we yatwikiwe i Namugongo.

22.Yohani Mariya Muzeyi: Yari yarabaye umusilamu. Ni umwana bagerageje kugurisha kenshi ariko Yozefu Mukasa aramurengera amushyira mu rubyiruko rw’i Bwami akira atyo. Yabatijwe mu 1885. Igihe batangiye guhiga abakirisitu, Muzeyi yaracitse arabura. Mwanga yatangaje amakuru meza ko agiye kubabarira abo bose bari barakoranye na se. Nyamara byari ibinyoma n’amayeri yo kugira ngo bagaruke abatsembe. Muzeyi na we yavuye mu bwihisho agira ngo ibyo ni ukuri. Yaje gufatwa arafungwa ahatirwa guhakana Yezu. We rwose yarahiye nta gusubira inyuma ko adashobora kureka ubukirisitu. Ku wa 27 Mutarama 1886, ni bwo bagofoye iyi ntwari.

Papa Pawulo wa 6 yashyize mu rwego rw’abatagatifu izi ntwari z’i Bugande ku wa 18 Ukwakira 1964. Abahowe Imana b’i Bugande, ni ishema rya Afurika. Batubereye urumuri. Nyamara nk’uko Ivanjili yanditswe na Yohani ibivuga, urumuri rwaje ku isi maze abantu bararwanga bihitiramo umwijima! Ntibyumvikana ukuntu Afurika yagize izo Nyemyeri na n’ubu ikomeje kubamo abantu b’abagome bamena amaraso. Ntibyumvikana na gato ukuntu kenshi na kenshi hamwe na hamwe muri Afurika hatumvikana ijwi ry’abakirisitu cyane cyane abashumba b’ubushyo bw’Imana ryamagana inabi, akarengane, urugomo n’ubugome. Hari abatari bake muri Afurika bakomeje kwibera mu mwijima. Ni yo mpamvu muri rusange na n’ubu ubona agahiri n’agahinda gatumye bamwe baririra mu myotsi nta kirengera. Afurika yagize Bokasa, Idi Amini akamugwa mu ntege, nta wamenya ko yabayemo Karoli Lwanga, Kizito na bagenzi babo bahowe Imana bakaba intwari bidashidikanywa.

Nimucyo tubiyambaze ubudatuza. Mu nzira nyinshi zishakishwa kugira ngo Afurika igire amahoro, Kiliziya yari ikwiye kongera kwigisha ubutwari bw’aba bene wacu. Imiryango yose yari ikwiye kubiyambaza by’umwiharika. Ababyeyi nibahe abana babo amazina y’Abahowe Imana b’i Bugande, bakurane ubutwari bwabo. Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abahowe Imana b’i Bugande badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho