Ku wa 5 w’icya 9 Gisanzwe, B, 4/5/2021
Amasomo: Tobi 11,5-17; Mk 12, 35-37.
Kirisitu asumba Dawudi
Bavandimwe, Abayahudi batemeye Yezu bibazaga ibintu binyuranye by’uruhuri. Bimwe muri byo bisa n’aho byadutesha igihe twe twabaye aba-Kirisitu. Nta n’intumwa ye cyangwa umwigishwa we wigeze yibaza ibibazo bitari ngombwa. Bamwe bibazaga aho Yezu akura imbaraga zituma akora ibitangaza, abandi bagahuririza bamenya ko ari mwene Yozefu bagasa n’aho batangaye byo bamunnyega!
Uyu munsi bwo twumvise Yezu ubwe atangarira impamvu ituma abigishamategeko bavuga ko Kirisitu ari mwene Dawudi. Yego byari byarahanuwe ko Umukiza azaza ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, nyamara amateka Umwana w’Imana yinjiriyemo, ntibigeze bayacengera ngo bumve ko Yezu ari we Kirisitu ufite igisekuru kwa Dawudi ku bw’abantu. Umuntu yavuga ko Abayahudi batari bake igihe Yezu aza ku isi, babuze ubushishozi buhagije. Bari barasomye Ibitabo bya Musa bazi Amategeko ndetse n’ibyo abahanuzi bari baravuze. Nyamara ntibasobanukiwe. N’ubwo kandi bavuga ko Kirisitu ari mwene Dawudi, ntibumva ko Dawudi adahwanyije igihagararo na Kirisitu nyine. Ntibacengeye rya banga ry’uko Umukiza yavutse ku bantu ariko ntaho ahuriye na bo. Yisanishije n’abantu atagize icyo abitandukanyaho ariko we nta cyaha cyamuranzweho. N’ubwo Dawudi yabaye umwami w’icyatwa, ntabwo ashobora gushyirwa ku rwego rumwe na Kirisitu. Kirisitu uyu we ni Umwana w’Imana Nzima. Dawudi ubwe yamwise “Umutegetsi we” kuko akomoka ku Mana Data Ushoborabyose.
Nimucyo natwe duhore twihugura. Tumenye uko ibyo dusoma mu Isezerano rya Kera byuzuzwa mu Rishya. Burya byose bigomba kumvikana neza muri Yezu Kirisitu we Ndunduro y’ibyahanuwe byose. Ni we Alufa na Omega. Ni we Amateka y’Imana n’Umuryango wayo aganishaho. Ni we Sezerano Rishya ryujuje irya Kera. Umukiro n’Ubuzima bushya, ni we ubitanga. Ibimenyetso byo gukizwa n’ibindi bitangaza byose bya kera byateguraga indunduro y’umukiro n’ubugingo muri Yezu Kirisitu. Byatunyuze kumva amateka ya Tobi n’uko se Tobiti yakize akongera kureba. Na yo amenyesha ko Imana ari yo ikiza abantu. Bidutera imbaraga maze n’aho twanyura mu ngorane zikaze, tugahora dutegereje Imana y’ukuri kandi yuje impuhwe itugenderera ikadukiza.
Nisingizwe iteka ryose ku bwa Kirisitu Umwana wayo. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Kolotilida, Optati, Fransisiko Karaciyolo, Petero wa Verona na Waliter, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana