Ese twiteguye kwakira abahanuzi Imana idutumaho ?

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya XVII Gisanzwe

Bavandimwe,

“Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo”. Uyu ni umwanzuro wa Yezu twumvise mu Ivanjili amaze gusuzugurwa n’abantu bo mu gace yarerewemo. Ni amagambo agaragaza umubabaro atewe n’ukunangira umutima kwa muntu. Nk’uko Yohani abitubwira “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira” (Yh 1, 11). Twebwe se abantu b’iki gihe twakira abahanuzi badutumweho n’Imana? Ni uwuhe mwanya tubagenera? Ubutumwa bwabo se tubwakira dute?

Aho ntitwaba tumeze nk’aba bantu bo mu gihe cya Yeremiya? Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, Yeremiya yatumwe n’Imana kubwira abaturage b’imigi ya Yuda ko bagomba kumvira amategeko y’Uhoraho kandi bagatega amatwi abahanuzi be. Yahawe ijambo ryo kubaburira. Nibahindura imyitwarire mibi yabo bazakira. Nibadahinduka nta kabuza bazagwirirwa n’ibyago. Nibo rero bagomba guhitamo.

Nyamara abahanuzi, abaherezabitambo n’abayobozi ntibiruhije bamutega amatwi ahubwo bahereyeko bamucira urubanza rwo gupfa. Agomba gupfa kuko ahanuye ibitabanyuze amatwi! Nimunyumvire namwe! Ibyababayeho nyuma y’aho ni ubuhanuzi bwa Yeremiya bwujujwe.

Aba bantu bo mu karere ka Yezu se nibo twafatiraho urugero? Turababona batangazwa n’ubuhanga ndetse n’ububasha bwa Yezu. Yego barasa n’abateye intambwe ya mbere, ariko barahera mu gutangara gusa ndetse bakarangazwa no kwibaza ukuntu uwo muntu uciye bugufi gutyo basanzwe biyiziye ubwabo yakora ibintu bitangaje nk’ibyo. Bagomba gutera intambwe ya kabiri yo kumva icyo izo nyigisho n’ibyo bitangaza bibahamagarira gukora buri wese ku giti cye. Ndetse bagatera n’indi ya gatatu yo kunga ubumwe n’Imana. Nyamara mu mwanya wo kumva ubutumwa Yezu ashaka kubagezaho, ahubwo baratinda ku bitari ngombwa. Ibyo byose byatumye umukiro wari ubagenewe ubaca mu myanya y’intoki.

Bavandimwe,

Hari icyo se twebwe twaba turusha aba bantu bo mu gihe cya Yeremiya cyangwa aba baturage bo mu karere ka Yezu? Buri wese yisuzume neza mu mutima we. Arebe ubutumwa bwose bumugeraho bumusaba guhindura imibereho uburyo abwakira niba abuha agaciro cyangwa se atabwitaho bitewe no gusuzugura ubumugejejeho.

Kenshi na kenshi tuba dushaka kumva abatuvuga ibigwi yewe n’aho baba batubeshyera bakadutwerera ibyo tutakoze biratunezeza nyamara iyo batangiye kuvuga amabi yacu dutangira “kwipfuka mu matwi” dore ko ngo “bavuga ibigoramye imihoro ikarakara”. Ntituzakizwa n’uko tuzagira abantu bahora badutaka, badusingiza ahubwo tuzakizwa no gutega amatwi abatugira inama zo guhinduka tukarangamira Imana yo Mukiro wacu.

Hari igihe kandi dutinda ku bitari ngombwa aho kumva ubutumwa budukomanga ku mutima, bukadutera kwibaza ku mibanire yacu n’Imana ndetse na bagenzi bacu. Aho kumva ubutumwa duhabwa, dutinda ku bidafite shinge na rugero: Uyu ni muntu ki? Yize amashuri angahe? Afite impamyabushobozi zingana zite? Ese we ni intungane? N’ibindi byinshi bimeze nk’ibyo. Nyamara twirengagiza nkana ko Imana itwoherezaho uwo ishaka n’igihe ishakiye.

Nidutege amatwi intumwa Imana itwoherezaho maze tunyurwe n’ubutumwa budukangurira guhinduka aho gutinda mu ducogocogo tw’imburamumaro tudutinza mu makoni. Abatagatifu Lidiya, Gamaliyeli na Nikodemu badusabire.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho