Ku wa 6 w’icya 5 cya Pasika, Umwaka B, 8/5/2021
Yezu Kristu aduhamagarira gufatanya n’abandi mu kumwamamaza.
Amasomo: Intu16, 1-10; Zab100 (99)1-2,3,5; Yh15,18-21
«Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza » (1Kor 9,16c). Nyuma y’aho Sawuli ahuriye na Yezu ubwe, yamuhinduriye icyerecyezo maze amugira igikoresho cyo kumwamamaza hose abifashijwemo na Roho Mutagatifu ndetse n’abavandimwe be muri Kristu.
Inkuru Nziza ya Yezu Kristu yakwiriye hose, mu bihugu byinshi binyuranye ndetse no mu moko menshi y’isi. Nyagasani Yezu wazutse yagize Pawulo intumwa idasanzwe y’amahanga. Muri ubwo butumwa bwe Pawulo yagiye yifashisha bamwe mu babaga bashimwa na rubanda, ari indakemwa mu mico no mu myifatire kandi baragaragaje ukwemera urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu. Urugero muri abo ni umusore witwa Timote twumvise mu isomo rya mbere wari warigishijwe Ibyanditswe Bitagatifu akiri umwana, ariko akaba atari yaragenywe nk’uko Abayahudi babigenzaga. Pawulo Mutagatifu yamubonyemo uwo kwizerwa, gutumwa ndetse no kwifashisha kugira ngo Inkuru Nziza yakirwe na bose afata icyemezo cyo kumugenyesha ngo hato Abayahudi batazagira icyo bamunengaho (Intu16.3).
Pawulo Mutagatifu mu guhitamo Timote ni uko yamubonagamo umuntu uzakomeza ukwemera mu bavandimwe kandi kudashingiye ku manjwe y’impaka zijyanye n’umuco karande cyangwa se inkomoko, ahubwo ku magambo meza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho z’ubusabaniramana. Bityo ukwemera, ukuri, isuku y’umutima no gukomera ku nyigisho ziboneye bikaba intwaro yo gukurikira no gukurikiza Yezu Kristu umwigisha mukuru.
Urundi rugero ni urwa Silasi. Silasi yafatanyije na Pawulo kwamamaza Inkuru Nziza mu rugendo rwe rwa gatatu rwa gishumba kandi bamurikiwe na Roho Mutagatifu. Ntibigeze batinya cyangwa ngo bagamburuzwe n’ingorane bahuraga na zo; gufungwa,gukubitwa, kujugunywa mu buroko,… (Intu16, 23) ahubwo barushagaho kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu ndetse no gukiza abantu mu izina rye (Intu16,18;18,25-40).
Bavandimwe, natwe ku bwa Batisimu twahawe, twasezeranye ibintu bitatu: kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Bityo tuba tubaye abahamya b’ukwemera, ukuri n’abagenerwamurage b’ingoma y’ijuru.
Urugero rwa Pawulo, Timote na Silasi mu butumwa bahawe bwo kugeza ku bantu bose ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro ry’i Yeruzalemu kandi bakabasaba kubikurikiza, rudutere umwete n’umuhate mu kuvuga no guhamya Yezu Kristu wapfuye akazuka ndetse no gukurikiza amahame ya Kiliziya, twirinda kuguma mu mpaka z’amanjwe; yaba izishingiye ku muco, ku karere, ku moko, ku butunzi…mbese ku bintu byose byadutanya n’abandi. Mu butumwa bwacu bwa hano ku isi duhamagariwe kunga ubumwe muri Yezu Kristu, twamamaza urupfu n’izuka bye byadukijije.
Muri ubwo butumwa bwacu ntidukeke ko nta ngorane zishora kubamo, niba zije kandi ntitugomba gucika intege ahubwo tugomba kurangamira Yezu Kristu we watsinze kakahava. Yezu ati: « Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. Iyo muba ab’isi, isi yagakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza. Mwibuke ijambo nababwiye ko nta mugaragu uruta shebuja » Yh15, 18-20.
Dusabe Imana idukomeze muri ibi bihe isi yacu yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo tutagamburuzwa n’imyanzuro ifatwa yo kuyirinda, ahubwo turangamire Kristu mu Isakramentu ry’Imbabazi n’iry’Ukaristiya.
Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro adusabire
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Sylvain SEBACUMI,
Paruwasi KABUGA- KABGAYI.