Gusiba bimara iki?

Ku wa gatandatu w’icya XIII gisanzwe/A, 04/07/2020

Amasomo: Amosi 9,11-15; Zab 116, 1,2; Matayo 9, 14-17

“GUSIBA, BIMARIRA IKI UBIKORA”

Yezu naganze iteka.

Mu buzima bwacu, hari ikintu usanga kituranga. Ni ukwibaza impamvu umuntu umwe cyangwa benshi, iyo adakora cyangwa tubusanyije mu mikorere, hakunze guhita havuka impaka n’ibibazo by’uruduca. Kabone n’ubwo igikorwa ntawe kibangamiye. Kenshi uzasanga abantu dushimishwa no kubona tureba mu cyerekezo kimwe. Ni byiza iyo byose bigamije umukiro n’amahoro bya buri wese, atari ukurengera inyungu zihishe inyuma y’imyitwarire n’imikorere ikocamye. Burya nta gihinduka kidafite impamvu, nta n’igikorwa kidafite aho kiganisha abagikora. Igikuru ni ugusuzumana ubwitonzi, ibikorwa n’abandi duhereye ku byo tumenyereye. Kuko hari ubwo uwo aba yadutanze kubona ukuri n’igikwiye, yabura uruvugiro agahitamo gutangira kukigaragaza ahereye mu ngiro.

Ivanjili ya none ni rumwe mu rugero rw’ibyo twatangiriyeho. Abigishwa ba Yohani n’abafarizayi bari bafite umuco mwiza wo gusiba kurya. Ni uko bitegereje aba Yezu, basanga ibyo bakora bihabanye n’ibyabo. Bihutira gusanga Yezu ngo bamusiganuze iyo myifatire, babonaga ihabanye no gusabana n’Imana bikurikije umuco wabo.

Ubusanzwe umuyahudi w’intangarugero yasibaga kabiri mu cyumweru: ku wa mbere no ku wa kane. Bigomwaga ibyo kurya umunsi wose kugera bwije ntacyo bagerageje, uretse amazi. Ibyo babikoraga bagamije gusabana n’Imana, ngo bagende mu nzira zayo, maze na yo ibarebane impuhwe maze yohereze vuba “Umucunguzi”.

Iyo rero babonaga ukuntu intumwa ziberaho, zidashishikajwe no kwigomwa, ngo Imana yuzuze isezerano ryayo yagiranye n’umuryango wayo, ngo bigomwe kurya, batakambe basenga ngo byuzuzwe, byarabacumuzaga. Ntibumvaga ukuntu bibereyeho mu buzima bworoshye aho kwitsinda no kwibabaza, mbese mu mvugo y’ubu, biberagaho mu buryo bwo kwiryohereza. Ibyo rero, byarabasitaje kuko bumvaga guharanira ubutungane ku Mana bigomba kuzamo, kwigomwa, kwitsinda, kwibabaza, n’imihango cyangwa imyifatire igaragarira amaso y’abantu. Bakibagirwa ko burya icyo Nyagasani ashaka ari ukugira umutima uharanira icyiza ukanga ikibi kandi ugaharanira icyatuma urukundo n’umubano mu bavandimwe bisugira, bigasagamba.

Yezu mu gutega amatwi ikibazo cyabo, yabashubije neza mu mvugo bashobora kumva ati: “Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba”.

Hano Yezu ntabwo apfobya umuco mwiza wo gusiba kurya cyangwa ngo awukureho. Ahubwo arashaka kumvisha, abaje bamugana ngo bamusobanuze igitera abigishwa be kugenza uko bagenza, ko ari nta kindi uretse kubibutsa ko buri kintu kigira igihe cyacyo. Ubwo bo basibaga kurya basaba Imana ngo iboherereze Umukiza vuba, abigishwa ba Yezu bo ntibakeneye gusiba kuko bari kumwe na We (Uwoherejwe n’Imana / Umwana w’Imana nzima). Kuri bo umukiro wabasesekayemo, ntibikiri iby’ahazaza, si inzozi ahubwo byarujujwe, umukiro wabatashyeho. Umwana w’Imana ari rwagati muri bo, nta mpamvu rero yo gusiba kurya. Ariko igihe kizaza babikore.

Ntabwo ari igihe cy’akababaro no kwibabaza, ahubwo ni igihe cyo kwishimira iyo neza y’Imana. Ni igihe cyo kwishima, kuko Imana yujuje isezerano ryayo n’umuryango wayo. Niba rero natwe twaratuje Yezu mu buzima bwacu, uko byagenda kose, intego ni imwe. Uwa Kristu haba mu bihe byiza cyangwa mu biruhije, ahorana ibyishimo muri we kuko aba yizeye Nyirubuzima. Bityo ntatinye guterura ngo avuge nka Pawulo intumwa ati: “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? (…). Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota?” (Rm 8,31.33). Uri kumwe na Yezu kandi akamwizera, ibintu n’imyumvire birahinduka, ndetse bigatangaza benshi mu bamumenye by’igicagate n’abatamuzi. Kuko kuri we, ubuzima bugira ikindi gisobanuro.

Kandi uwahisemo gukurikira Yezu, usanga hari ibyahindutse muri we. Yewe n’iyo mukubitanye amaso, cyangwa ukitegereza uruhanga rwe, ukumva imvugo ye, maze wabihuza n’imyitwarire ye ugasanga byakoze umuti aka ya mvugo y’ababyiruka twe abakuze turivugira tuti:ugasanga ubwiza bwahuye no kwisiga. Dore uko umwana uzi ubwenge iyo bamusiga na we atarebera, ahubwo usanga yinogereza.

Bavandimwe, nyamara n’ubwo tuvuga ngo Uwakristu ibye bihorana umucyo, ntawakwibagirwa ko mu buzima habamo ibihe by’amagorwa n’ibigeragezo. N’ubwo ibintu bigira gutya bikaduhira, tukishima tukanezerwa, hari ubwo ibyo Yezu yatubwiye bishyika, ni uko mu mibereho yacu ntidukomeze kumubona hafi, tukamubona nk’uwatuvanywemo nk’uko yabivuze. Icyo ni gihe rero umuntu yisanga mu bigeragezo, mu bibazo, mu ngorane, ndetse warangara gato ukaba wakeka ko Imana wasengaga ikakumva yaba yaragukuyeho ibiganza byayo. Aha hacumuza benshi; tukizera Imana iyo imigisha yageze mu buzima bwacu, hazamo amagomerane, ibitotezo n’imiruho, ugasanga kwa kwemera kwacu kubaye nka cya gihu cya mu gitondo usanga cyapfutse ahantu hose, ariko akazuba ntikavuye ukakiburira irengero.

Aha dushobora kwibwira ko Imana, yicecekeye, idashaka kutwumva, aho bamwe twumva yaraturambiwe. Oya, shenge, Imana ni urukundo, ni ineza, ni amahoro. Ntitukarambirwe, kumenya gutegereza isaha yayo ni ryo banga ryo kuyikomeraho no kudacogozwa n’ibyaha, ibyago n’imiruho duhura na byo buri munsi.

Gusiba kurya no gusenga ni bitubere uburyo bwo kurushaho gusabana n’Imana duhereye ku bo tubana, duhura n’abo tukora hamwe. Cyane ko iyo ibyo dukora bitagamije gutera akanyamuneza, guhumuriza, no gusubiza icyanga ubuzima n’amizero by’abo turi kumwe, burya tuba duta igihe. Umuntu ashobora kwiheba, kubabazwa n’ibyo yakoze cyangwa ibyo yakorewe, ariko ni ngombwa guhorana amizero muri Yezu Umukiza n’umucunguzi. Ni we uduha imbaraga n’ubuzima, bityo ntiducogozwe n’ibitubuza amajyo.

Bavandimwe, umuco mwiza wo gusiba kurya, tuwugarukeho kandi tuwubyaze umusaruro ukwiye. Aho gusiba twizigamira, ahubwo dusibe dutekereza gusura no gusabana na Yezu duhura mu bavandimwe bacu bababaye. Hari abakeneye gusurwa no guhumurizwa. Hari abakeneye ifunguro rya roho n’iry’umubiri, abakeneye ubakomeza mu kwemera kubera ibihe barimo. Niturangwe n’ibyishimo byo kwigomwa, tuba hafi y’abavandimwe bacu muri Kristu Yezu.  Ni ko gusiba gukwiye kandi kuboneye. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho