INYIGISHO YO KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA 28 GISANZWE UMWAKA A, 16/10/2020
Amasomo matagatifu: Ef 1,11-14; Zab 33(32),1-2.4-5.12-13; Lk 12,1-7.
Humura!
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe iteka!
Humura nshuti yanjye! Uwo ni Yezu ubikubwiye ! « Ntugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kugutwara ». Iri humure Yezu aduhaye uyu munsi, ntiryoroshye kuryumva kuko risumbye kure ukundi guhumurizwa uko ari ko kose undi muntu yatanga.
Muri iki gihe, hari byinshi biteye abantu guhangayika no kwibaza iby’ejo hazaza. Hari ababajwe n’uburwayi bw’umubiri ndetse bihebye byo gupfa, hari abihebye ku mutima kubera impamvu zitandukanye, hari abugarijwe n’ubukene bukabije ku buryo batiyumvisha uko ejo bizamera, hari abakomeretse ku mutima no ku mubiri, hari abatotezwa ku buryo bibatera guhunga urupfu, hari abatwawe bugwate n’ibyihebe baraye ariko batizeye kuramuka, ku gasongero ka byose hari iki cyorezo cya Corona Virus cyatumye isi yose icika ururondogoro ! Muri izo ngorane zose aho ziva zikagera, Yezu aratubwira ijambo ry’ihumure.
Abantu bahumuriza kwinshi : Abahanga barizeza urukingo rwadukingira Virus ya corona, abanyamaboko bakaba bakoresha intwaro ngo batabare abugarijwe, abagiraneza bagafasha uko bashoboye. Mu kaga gatandukanye abantu barimo, bifitemo n’ibyiringiro byo gutabarwa ariko biturutse ku bantu. Wowe wamenye Yezu, agusabye uyu munsi kumwiringira nta bwoba ! Birumvikana, si buri wese wapfa kumva iri jambo ngo : « Witinya abica umubiri nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara ». Uretse ko n’umubiri ubwawo uryana akara, ntawakubabaza ngo ubure gutaka, ariko birashoboka ko hari abakibaza bati : « none se napfuye, naba ndamira iki kindi ? ». Aha ni ho Yezu adusaba kurenga ! Ibyica umubiri ni byinshi, ntawabirondora ngo abive imuzingo ! Hari ibyo twitera, hari n’ibituruka ahandi. Ariko ibyo si byo dukwiye gutinya. Ese ibyica roho aho turabizi ? Twemera se ahubwo ko na byo bigwiriye? Kimwe muri byo twumva mu Ivanjili y’uyu munsi, ni uburyarya! Abantu tumenya kuryaryana cyane, ndetse bakanatozanya kubibamo inzobere. Urugero hari umugani w’ikinyarwanda ugira uti: “umuntu aguhisha ko akwanga, ukamuhisha ko ubizi”. Hari igihe rimwe na rimwe umuntu yibwira ko yashobora no kuryarya Imana. Yezu ati: “Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana”. Niba turi inshuti za Yezu, mureke twirinde kuryarya. Tumwiringire bitari ukubagarira yose, ahubwo kuko tumwizeye ho umukiro uramba.
Nshuti zanjye, ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya: “Mutinye umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga”. Iri jambo na ryo ni ihumure n’ubwo kuryumva risa n’iriteye ubwoba! Gutinya Imana ni wo muti w’ubwoba n’ibikangisho byose aho biva bikagera, ku gasongero kabyo hakaba urupfu! Uru nguru Yezu yararutsinze. Pawulo intumwa abivuga mu magambo meza agira ati: “Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri he wa rupfu we? Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha …” (1Kor 15,55). Tinya Imana ureke gukora ibyaha! Hindukirira Yezu inshuti yawe, umwizere rwose nta buryarya, kandi uhumure kuko ufite agaciro gakomeye mu maso y’Imana, ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze”.
Padiri Joseph Uwitonze