I Sodoma habuze n’abantu icumi

Ku cya 17 Gisanzwe C, 28 Nyakanga 2019

Amasomo: Intg 18, 20-32; Zab 138 (137), 1-2a-b-3, 6-8; Kol 2, 12-14; Lk 11, 1-13

Ibya Sodoma ntawe utabizi. Isomo rya mbere ritwibukije ukuntu Sodoma iyo yari yarahindanyijwe n’ibyaha. Nta mushishozi waharangwaga. Induru yabaye ndende muri Sodoma na Gomora. Ibyaha byaho byari bikabije. Nta maherezo yandi usibye kurimbuka. Mbere y’irimbuka ariko Aburahamu yaratakambye. Yari afitiye impuhwe abantu b’intungane baba batuyeyo. Ni akaga kubona intungane zarimbukana n’abagome bo ba nyirabayazana b’ibyago. Nk’uko Aburahamu yabisabye, iyo haboneka intungane mirongo itanu, Sodoma iba yararokotse. Yemwe n’iyo intungane zigera ku icumi gusa, Sodoma yari kudundaguzaho kabiri. Birazwi, n’abantu icumi b’intungane ntibahabonetse. Sodoma yarinze irimbuka rwose. Cyakora abantu bane bonyine (Loti n’umugore we n’abakobwa babo babiri) ni bo bavanywe mu nkongi yakomboye Sodoma. Twumve ko iyo haboneka nibura abantu icumi, umugi uba wararokotse. Kubona umugi mugari uburamo n’abantu icumi koko!

Dukuyemo irihe somo? Ese mu migi yacu twasangamo intungane zihagije nka mirongo itanu? Ese aho n’icumi baboneka? Tubitekerezeho cyane…Ese ahubwo dufite ishyaka ryo guharanira kuba muri abo mbarwa bahaboneka? Ese uko ibintu byifashe, intungane zizava he? Izo zatuma abantu barokoka, zizaturuka he? Muri rusange iyi si agenda yitarura iby’Imana ikabitera umugongo ikadukana amategeko arwanya ay’Imana, iragana he? Aho si ku irimbuka aka Sodoma? Bitinde bitebuke ikibi ntikizatsinda. Kizisararanga by’igihe gito ariko Sekibi izatsindwa ruhenu. Akenshi duta igihe muri byinshi binyuranye. Ni ngombwa gutekereza cyane.

Ubu ibitabo byandikwa ni byinshi hagamijwe kubungabunga isi n’umutungo kamere wayo. Ibidukikije byitaweho cyane. Inyamaswa muri za parike zirubashywe. Amashuri yabaye menshi mu gufasha abantu gutekereza ku mikirire y’isi! Nyamara se ni iki kizakiza mwene muntu? Ni uguharanira gutunga byinshi se? Ni ukuminuza mu gufata neza ubutaka, amashyamba n’inyamaswa se? Oya da…Dore igikwiye kwigwa tukibwiwe n’umwe mu bigishwa ba Yezu wamubajije ati: “…natwe dutoze gusenga…”. Isengesho ni ryo ryonyine ritangiza umurimo wo gukiza isi. Si ugusenga by’uburyarya. Ni ukuganira n’Imana Data Ushoborabyose. Ni ugusabana na yo. Ni ukwifuza mbere na mbere ko izina rye ryubahwa. Uwubaha Imana wese agwirizwa ingabire. Uwigize gica imbere y’Imana n’abantu, uwo nta misengere ye, nta mukiro ategereje nta n’ihirwe ry’ijuru azinjiramo. Uzamenya inzira y’isengesho no kubaha Imana n’abantu, uwo ni we uzarokoka umuyonga wa Sodoma.

Dusenge dukomeje. Uko dusenga ni ko turushaho gusabana na Yezu Kirisitu. Ni ko turonka ibyo dusaba. Umubyeyi wacu aradukunda, ntacyo twamuburana. Twe turi babi nyamara tukamenya guha abana bacu ibyo badusabye. Soko y’ubwiza bwose si we wabura guha abana be ibyo bakeneye ngo bakure. Ni yo mpamvu tutagomba kurambirwa isengesho. Ariko tujye tuvuga cyane iryo gusingiza. Na ho ibyo dusaba byo Nyagasani aturusha kubimenya. Dusabe Roho Mutagatifu aze amurikire abana be bose. Uwo Roho Mutagatifu nafungurirwa imitima, intungane zizarushaho kwiyongera. Zizarenga mirongo itanu, Sodoma zacu zihundwe ihirwe aho guhinduka umuyonga.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu twibuka none, Samusoni, Inosenti wa 1, Nazari, Selisi, Vigitori wa 1,Gatalina Tomasi na Melikiyoro wa Quirós, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho