Ibikomoka ku Mana ntibisenyuka. Kuki twagira ubwoba?

Ku wa Gatanu w’icya 2 cya Pasika A, 28/04/2017.

Amasomo: Intu 5, 34-42; Zab 26, 1-4.13. 14; Yh 6, 1-15

Muri iki gihe cya Pasika, dukomeje kunogerwa n’isomo rya mbere ritubwira ibigwi by’intumwa za Yezu kuva aho zisigaye ari zonyine. Yarazutse, ni byo. Intumwa zaramwiboneye. Ariko ntakiri hagati yazo bigaragarira amaso nka mbere. Yagiye mu ijuru. N’ubwo tutaragera ku Munsi Mukuru w Penekositi, tuzi ko ibigwi by’intumwa tubwirwa byatangiye kuri Penekositi ya mbere. Kiliziya ihora ivoma urugero rw’imikorere mu ikoraniro ry’ikubitiro uko ryigaragaza mu Gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa. Buri mukirisitu wese, niba ashaka gukomera ku Roho Mutagatifu yahawe, ni ngombwa ko ahora yibaza niba yunze ubumwe n’abakirisitu ba mbere batigeze bitarura inzira za Yezu Kirisitu. Amasomo ni menshi cyane tuvanamo. None reka tuzirikane kuri rimwe muri yo.

Nta mukirisitu ukwiye kurangwa n’ubwoba bw’uko akorera Yezu Kirisitu n’ingaruka byamugiraho. Isomo rya mbere ryadusobanuriye uko Gamaliyeli yagiriye inama abandi bayahudi ababuza guhiga abigishwa ba Yezu. Ingingo yashyiraga imbere ni uko uko biri kose, ibikorwa byazo nta muntu n’umwe wari kubisisibiranya mu gihe byakomokaga ku Mana Ishoborabyose. Abayahudi benshi bari barahagurukiye gutoteza intumwa bashaka ko zirorera kuvuga izina rya Yezu bari barishe. Kwigisha abantu bagahinduka bakamenya impamvu bariho bakubaka zkuri Yezu, ni yo ntego intumwa zari zifite. Ntizari zigamije kugira nabi. Ariko abagiranabi bashakaga ko ziceceka burundu. Bari bazi ko bazazicecekesha nk’uko uwitwa Tewudasi yari yatangiye akangata nyamara yamara kwicwa ibye bikayoyoka abe bagakwira imishwaro. Bari bazi kandi uko byari byaragendekeye undi witwaga Yuda wakomokaga mu majyaruguru ya Isiraheli. Na we yikoranyirijeho abayoboke ari ugukangata maze yishwe ibye imbwa zibirwaniramo birayoyoka. Bamwe bibwiraga ko n’abakurikiye Yezu ari uko byari kubagendekera.

Dushimire Gamaliyeli ubushishozi yagize akagira inama abari bayobowe n’amarangamutima atarimo igitekerezo na kimwe gihamye. Mu isi hakunda kugaragara abantu batekereza nk’abasazi maze bakoreka isi kubera kubura gihana. Dushimire Gamaliyeli tunasaba Nyagasani kubyutsa abagabo hirya no hino ku isi mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo, haboneke abantu bashishoza nka Gamaliyeli kugira ngo aho ubuswa n’ubusazi bwa muntu bwigaragaje, amajwi menshi yuzuye ibitekerezo bihamye acubye ubugome n’ubugomeramana.

Twishimire kandi ko ibikorwa Yezu Kirisitu yatangije hano ku isi bizakomeza uko byagenda kose. Abamukurikiye bakomeje gutotezwa na n’ubu baratotezwa bagahutazwa bakicwa ariko Kiliziya izakomeza urugendo rwayo kugeza ku munsi Yezu azagaruka aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Azaba aje gusoza ibihe byose no kwinjiza abe bose mu ihirwe rizahoraho iteka. Ni ryo dutegereje, nta mpamvu yo kurangazwa n’ibyo shitani ikoresha igamije guca abantu intege.

Yezu Kirisitu watsinze urupfu akazuka, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Petero Shaneli, Ludoviko-Mariya wa Monfori, Prudansi, Valeriya wa 1, Vitali, Yohana Bereta Moya n’Umuhire Yozefu Sebula, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho