Ibyahishuwe na Yezu Kristu

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 33 gisanzwe, A

Ku ya 17 UGUSHYINGO 2014 – Mutagatifu Elizabeti wa Hongriya

AMASOMO: 1º. Hish 1, 1-4; 2, 1-5a 2º. Lk 18, 35-41

IBYAHISHUWE NA YEZU KRISTU

Isomo rya mbere ni uko ritangira. Ngo Imana yarabimuhaye kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Kuva aho intumwa ze zisobanukiwe n’amabanga ye asobanurira abantu amayobera y’ubuzima, ubu nta mupfumu uzongera kutubeshya ngo araduhanurira ibizatubaho ejo cyangwa ejo bundi. Yewe nta n’umuntu wundi wibwira ko afite ububasha bwo gusobanura ibiri imbere uzongera kuturira ibyacu. Haba muri Afurika haba i Burayi, ubona abantu bihaye ububasha bwo gusobanura ibizaba bagamije ariko kwirira iby’abapfu bashukika. Tuzi neza ko umubisha wese utisubiyeho aba yegereje kurimbuka, ibyo nta buhanuzi buhanitse bundi bisaba. Nta n’umwe watubeshya amakiriro ahandi, nta n’umwe watuma tubura gutakambira ushobora kudukiza by’ukuri. Ese ugira ngo iriya mpumyi yo kuri Yeriko yari yarabuze abayibeshya amakiriro ahandi! Yabaye acyumva ko YEZU KIRISITU ahise aho abadukana ibakwe atangira kumuhamagara kuko yari yagezwemo n’ingabire ihanitse yo kumenya ko umukiro uri muri uwo Mwami w’ijuru n’isi. Bagerageje kumuyugira ngo aceceke ariko ingabire yari yamubyutsemo ntiyabyemera ahubwo akomeza kurangurura ijwi ati: “…Mwana wa Dawudi, mbabarira…mpa kubona.

Aho ni ho natwe tugomba kugera. Nta wundi muhanuzi tugomba kwiringira, nta buhanuzi bundi bw’ukuri, ni YEZU KIRISITU ushobora kuduhishurira ibigomba kuba bidatinze kandi nk’uko Yohani intumwa abivuga, arahirwa usoma kimwe n’abatega amatwi iby’ubuhanuzi bwa YEZU KIRISITU kuko igihe cyegereje: YEZU azagaruka aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Icyo gihe tukirimo rwose kuko kuva aho YEZU azukiye agasubira mu ijuru, igihe cya nyuma cyaratangiye kandi hagati aho uko turi ku isi buri wese agenda yinyombora akava muri iyi si agatangira kubona ukuri k’ukwemera yamamaje kuva abatizwa. Nta kurangara rero. Nta no gukurwa umutima na ba Nyamurwanyakirisitu bari ku isi kuko nta n’umwe ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu.

Nk’uko Yohani yeretswe ibyahishuwe na YEZU KIRISITU akabitangariza za Kiliziya ndwi zo muri Aziya, natwe uko tugenda tubyerekwa, dusabwe kubitangariza abandi nta bwoba. Ubuhamya nk’ubwa Yohani burakenewe kuko butuma abari bagiye gucika intege bazanzamuka bakihatira gukomeza inzira batangiye. Kwakira YEZU KIRISITU umuntu akageraho akamureka, ni akaga. Kiliziya y’i Efezi yagize amahirwe yo gukomezwa na Pawulo intumwa kuva mu mwaka wa 54 ariko mu gihe Yohani yandikaga, Abanyefezi bari baradohotse mu kwemera batagikunda Urukundo rwa mbere YEZU KIRISITU.

Twakora iki kugira ngo Ibyahishuwe na YEZU KIRISITU bikomeze kumurikira isi igenda yiyangiza yitandukanya n’ukuri kwa Data udukunda? Buri wese yitegereze ibibera ku isi, azirikane Ijambo ry’Imana, asenge maze YEZU KIRISITU ubwe amumurikire ku matwara agomba kumuranga kugira ngo abe umuhamya w’indahemuka nka Yohani intumwa.

YEZU KIRISITU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe n’abatagatifu badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho