Ibyo ugomba gutunganya utirengagije n’ibindi

Amasomo ya Misa  yo ku wa gatatu, 28 gisanzwe, tariki ya 16/10/2013

Rom 2, 21-30 ; Lk 11, 42-46

(Murebe hasi ibyerekeye MARIGARITA MARIYA ALAKOKE (1647-1690) )

Inyigisho yateguwe na Padiri Bernard KANAYOGE

Ivanjiri y’uyu munsi iratwibutsa ko twese turi abo kwisubiraho kuko tutari intungane. Bijya bigaragara ko no mu bemera Imana, imvugo idahura buri gihe n’ingiro. Nibyo Yezu agayira itsinda ry’abafarizayi n’iryabigishamategeko. Iki ni igihe rero cyo kurwanya « ubufarizayi » bushobora kwihisha muri buri wese maze ibikorwa byiza bigaragara bigakorwa biturutse mu mutima uzira uburyarya. Ntugafashe ugamije kwibonekeza, ntugasenge ugamije kuratwa n’abantu. Ntacyo byakumarira imbere y’Imana. Ahubwo urukundo ukunda Imana yagukunze mbere nirutume ufasha abandi, utange ituro ryawe kandi usenge udaharanira kuratwa n’abantu ahubwo ugamije kwizigamira ubukungu mu ijuru aho udusimba n’imungu bitonona (Mt 6,20).

Yezu Kristu agaya kandi ababera abandi imitwaro kandi uwa Kristu yakagombye gukora ubutumwa nk’ubwa Kristu bwo kutabera abandi imisaraba ahubwo ukabafasha kuruhuka. « Abarushye n’abaremerewe n’imitwaro nimuze munsange nzabaruhura. » (Mt11, 28)

Abayobora abandi babe intangarugero aho kuba nk’ibyapa biyobora bitava aho biri ahubwo bayobore abo bagendana. Ni ngombwa rero gutsinda ubwikunde butuma rimwe na rimwe dushobora kwihugiraho ubudakebuka bigatuma twikubira n’ibizadukuba ijosi kuko mu kutaba abanyakuri hari ubwo dushobora kuba turarikiye inyungu za rwihishwa zisozwa akenshi no gusigara mu bwigunge kuko utagendanye n’abandi ukabayobora ubatungira agatoki wowe utagenda. Byaba ari akaga uramutse wibukije abandi gukurikiza amategeko abakiza wowe ntuyakurikize kuko waba ubereka aho bazabonera umukiro mu gihe wowe uboneza i nzira ikujyana mu cyorezo.

Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi

  • Gukurikiza itegeko ubitewe n’urukundo

  • Abafarizayi Yezu anenga bubahiriza itegeko : Gutanga icya cumi. … Ariko Yezu ararenga akabanenga : Abakristu batanga amaturo ya Kiliziya uko ategetswe ntibibwire ko bihagije ngo ube umugenerwamurage w’ijuru. Byashoboka ko hari uwatanga iryo turo akarenga akiba, akaroga, agashora amatiku, akaba umunyarugomo, akaba gasenyamiryango, akaba umusambanyi, umwambuzi, umwicanyi, …. Uwo yabarirwa mu bo Yezu yita indyarya kuko ubuyoboke bw’umukristu bwakagombye kujyana n’imibereho izira kwishushanya.

  • Arabagaya kuko bibeshya ku byo Imana yifuza, bagashyira imbere ibintu birengagije urukundo . « Icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo. » (Matayo 9, 13). Gukurikiza ubutabera n’urukundo rw’Imana bizatuma utishyira imbere ngo ukandagire abandi, ahubwo uharanire guca bugufi no kwibuka ko undi na we ari uwo kubahwa kuko na we ari umwana w’Imana ikunda cyane. Ibyo bitume utamurenganya, ngo umukandamize, umuvutse uburenganzira bwe kubera ubwikunnde wifitemo.

  • Yezu aragaya kandi abashobora kwitwaza amadini baharanira ibyubahiro n’inyungu zabo bwite. Abo barayobye. Nibagaruke mu nzira bigishoboka.

  • Gukurikiza ubutabera n’urukundo rw’Imana bizatuma utagira uwo ugusha mu cyaha. Yezu aragaya abigira beza ku bigaragara inyuma ku buryo hari abashobora kubayoberaho batazi ko ku mutima wabo bifitemo ibyahumanya byinshi ! Ni bo yita imva zitagira ikizaranga bigatuma abakagombye kuzikikira bazinyura hejuru batabizi.

  • Yezu aragaya kandi abigishamategeko, abanyabwenge bashobora kugira amabwiriza batanga cyangwa amategeko bashyiraho abereye rubanda imitwaro iremereye nyamara ba nyiri ugutanga amategeko bo bibereye mu mudamararao ! Nyamara ntawe ukurikiza itegeko mu kigwi cy’undi !

  • Ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza. (Rom 2, 10)

Wibera abandi umutwaro rero, umuruho wa buri munsi urahagije.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire kugira urukundo ruzira uburyarya

MARIGARITA MARIYA ALAKOKE (1647-1690)

Margarita ni umuntu uzwi cyane muri Kiliziya Gatolika , kuko ari we Nyagasani yatoye ngo amenyeshe kandi akundishe cyane abakristu Umutima Mutagatifu wa Yezu.

Yavukiye i Lautecourt mu Bufaransa, tariki ya 22 Nyakanga 1647. Akiri muto yarezwe n’umubyeyi we wa Batisimu kubera ko nyina yari ingorwa kandi se akaba yari yarapfuye undi akiri muto. Amaze kuzuza imyaka makumyabiri n’itatu, yinjiye mu muryango w’ababikira b’abavizitandine i Paray-le-Monial.

Mu mibereho ye, Margarita yakunze kugira ingorane nyinshi. Uretse izo yahuye nazo akiri umwana no mu babikira yatangiranye nazo. Akihagera imibereho yaho yabanje kumutonda cyane, hanyuma noneho aho atangiriye kubonekerwa na Nyagasani Yezu, abandi babikira bagahora bamuseka bibwira ko ari ibyo yigira. Hari ubwo Yezu yamubonekeye aramubwira ati : « Umutima wanjye ufitiye abantu arukundo rutagereranywa. Nkaba nshaka rero ko urwo rukundo narumenyekanisha mu bantu ku isi mbinyujije kuri wowe ». Ubundi amubonekeye yongera kumusaba kubibwira abakuru ba Kiliziya ko Imana ishaka ko Umutima Mutagatifu wa Yezu uhabwa ikuzo muri Kiliziya yose ; ko kandi Imana isezeranyije abazawuha ikuzo bose kuzabaha ingabire zikomeye kandi ikabahagararaho by’umwihariko. Padiri Kiode wakurikiranye ibya Margarita Mariya ni we wabyemeje kandi babyemeza n’umukuru w’ababikira. Mu 1686, nibwo mu babikira b’i Parelomoniyali bahimbaje ubwa mbere umunsi mukuru w’umutima Mutagatifu wa Yezu. Margarita Mariya yitabye Imana yujuje imyaka mirongo ine n’itanu avutse.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho