“Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro” (Lk 19,42)

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 33 gisanzwe, C, Ku wa 17 Ugushyingo 2016

Bavandimwe muri Kristu,

aya ni amagambo ya Yezu Kristu yaraherekeje amarira ye aririra umugi wa Yeruzalemu. Yezu Kristu, we Mana yishakiye gusangira natwe kamere Muntu ngo tubonereho natwe kugira uruhare kuri Kameremana, ararira. Si aha honyine ibyanditswe bitagatifu bitwereka Yezu Kristu agaragaza ko ababaye ndetse akanarira.

Ahandi tumubona arira, ni ku mva ya Lazaro: „Nuko Yezu asuka amarira , abayahudi baravuga bati ‚Nimurebe ukuntu yamukundaga‘ (Yh 11,35-36). Sinshidikanya ko na n’ubu Yezu ababarana n’abafite imitima ishenguwe n’agahinda kubera impamvu nyinshi; ababaye kubera kubura ababo bakundaga, ababajwe n’uburwayi butandukanye, abari mu ntambara n’imidugararo by’urudaca hirya no hino ku isi, abababajwe n’ubukene bukabije batazi ko baramuka, n’ibindi n’ibindi byugarije muntu kuri iki gihe. Ikimutera gushavura kirenze ibindi ni uko hari abababara babitewe na bagenzi babo, ni uko benshi tunyura ku babaye ntitubarebe n’irihumye. Pawulo intumwa aratubwira ati: „Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira“.

Mu Ivanjiri y’uyu munsi, Yezu araririra Yeruzalemu. Birashoboka ko yatekerezaga uburyo uwo mugi w’igitangaza uzasenyuka ndetse n’ingoro y’Imana igasenywa, abaturage bawo benshi bakahasiga ubuzima. Ibyo byabaye nyuma y’imyaka mirongo ine ahagana muri 70 nyuma ya Yezu Kristu. Nta kabuza kuri ubu Yezu araririra imigi myinshi yubutse by’agatangaza, ariko yuzuye abantu batazi Imana, birengagiza abakene. Birashoboka Yezu ariho aririra umugi cyangwa icyaro ntuyemo kuri ubu kubera amabi ahakorerwa, kubera abantu batazi icyabahesha amahoro n’ibyishimo by’ukuri.

Twongera kubona Yezu aririra ku musozi w’imizeti: “Asambishwa n’agahinda nyamara arushaho gusenga,…“ (Lk22,44). Ibaruwa yandikiwe Abaheburiyi igira iti: „Mu gihe k’imibereho ye yo ku isi ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, …“ (Heb 5,7).

Bavandimwe, “Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!” (Zab 95,8). Iyaba aya marira ya Yezu yakadukoze ku mutima hanyuma tukamenya urukundo adufitiye, nka Veronika, tugahitamo kujya mu bamuhoza n’abamuhanagura mu maso, aho kujya mu bandavuza izina rye. Iyaba urukundo Yezu amfitiye rwanteraga kutagira n’umwe nirengagiza mu babaye, singire n’umwe ntera agahinda cyangwa ngo murenganye ku buryo ubwo ari bwo bwose.

Umubyeyi Bikira Mariya nawe wababaye cyane, aduherekeze muri urwo rugendo rwo kwihatira gusa na Yezu. Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho