Icyo umuntu abibye ni cyo asarura

INYIGISHO YO KU WA GATATU, ICYA 11 GISANZWE UMWAKA W’IGIHARWE B, Tariki ya 16/06/2021.          

Amasomo:  2 Kor 9,6-11; Zab 112(111), 1-4,5a.9; Mt6,1-6.16-18.

Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa Gatatu w’Icyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe, amasomo matagatifu araturarikira kuzirikana ku byo tubiba cyangwa se ibyo dushora (Igishoro cyacu).

Mu isomo rya mbere ryo mu Ibaruwa ya Kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti aratwibutsa ko « Uwabibye ubusa asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi » (2Kor9,6). Ibyo yabivuze ashaka gushishikariza abamwumvaga uburyo kugira ubuntu byagereranywa n’igishoro kidahomba kandi gutanga utinuba bikaba bisembura urukundo rw’Imana kuri nyirugutanga bigatuma asenderezwaho ibyiza by’Ubwoko bwose. Muri ibi bihe usanga benshi batanga bashyizemo imibare myinshi Pawulo Intumwa aradushishikariza kuzirikana ku kuba ibyo dutunze tubikesha Imana kandi ko iyo tubigizemo ubuntu buyobowe n’Umutima udahaswe birangira bitubyariye ubukungahazwe mu buryo bwinshi. Nta wutangana urukundo rero ngo ahombe kuko Imana iba irebera hafi. Twibukiranye ko ibyo umuntu ashobora gutanga atari ibintu gusa n’ubwo na byo bikenerwa, kuko n’igihe uhaye abandi, amatwi uteze ababikeneye, inama uhaye abazisonzeye, imbabazi utanze mu gihe cyazo n’ibindi bisa nk’ibyo, byose ntibishobora gutambuka bitabobeje ahari hafite ikibazo.

Mu Ivanjili ya None turumva Yezu agira Inama abamwumva kwirinda kugira neza byo kwigaragaza ahubwo ubugiraneza bwabo bukaba mu ibanga rikwiye, gusenga nta buryarya no gusiba bikwiye.

Ibikorwa by’Ubugiraneza, Isengesho no Gusiba ni imyitozo itatu isobekeranye Yezu yifuza ko twazirikanaho by’Umwihariko mu masomo matagatifu ya none. Iyi myitozo kandi igomba gufatwa nk’ifunguro ry’Imbumbe Umukristu agomba kurya atarobanuyemo kimwe nka ba bana bajya bagaburirwa bagashaka kwijonjoreramo bimwe gusa.

Muri iki gihe usanga bamwe bibagirwa ko gusenga bigomba kubyarira nyirabyo imigirire yuje urukundo n’impuhwe, ko Ibikorwa by’Urukundo bigomba gushyigikirwa n’Isengesho kandi ko gusiba no kwigomwa ari byo bigabanya ubukana bw’intambara za nyakibi zihora zigaba udutero twa hato na hato. Usanga ibyo gusiba hari benshi batakibyikoza nyamara kandi umuntu utitoza gusiba no kwigomwa akenshi birangira hari amaferi amwe n’amwe amucikanye bikarangira yinaniwe kandi burya uwinaniwe nta wumushobora cyeretse ububasha bw’Impuhwe z’Imana gusa.

Koko rero gusiba kurya biratagatifuza (Yoweli1,14) kwigomwa bigatanga uburyo bunoze bwo gusenga (1 Kor 7,5), gusenga bigatuma Imana  ikumva (1Bami 8,28 ; Amateka 6,19), ibikorwa biragijwe Uhoraho bigatuma imigambi myiza ya nyirabyo itungana (Imigani16,3) kandi bigatera igikundiro imbere y’Imana n’Abantu (Sir7,35).

Tumurikiwe n’aya masomo matagatifu dusabe Imana iduhe kubasha guhuza isengesho ibikorwa by’Urukundo n’imyitozo yo kwigomwa kuko Yezu wabiduhitiyemo nk’ifunguro rya none azi neza icyo bitumarira kandi bikanakimarira abandi bitunyuzeho cyangwa bitunyuzemo kuko adashobora kwibeshya mu migirire.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA M. Gihara/ Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho