Igihe kirageze, ba umuhamya wa Yezu

TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU WA 30 GICURANSI 2019

Intu. 18,1-8; Yh 16,16-20.

Bakristu namwe bantu b’Imana mwese, Kristu wazutse nakomeze aganze mu mitima yanyu, abigarurire kandi abiharire.

Igihe cya Pasika ni igihe cyibutsa urukundo rw’Imana rwigaragarije muri Kristu, yo yanze ko muntu ahanwa n’ububasha bw’icyaha igatanga Umwana wayo kugira ngo amaraso ye abe incungu y’uburimbuke bwa muntu. Tuzirikana none uburyo ubutumwa mbohoramuntu butarangiriye kuri Yezu ahubwo ko yabushinze abagishwa be ngo babukomeze babyitayeho: ni byo tuzirikanaho mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

Nyuma yo kwiyamwa n’abantu bari batuye umugi wa Ateni batashakaga kumva iby’izuka rya Kristu, Pawulo ageze mu bayahudi, ni ho aciye ingando agamije kubagezaho Inkuru Nziza, yiyemeje kubatangariza ko Yezu yapfuye kandi akazuka kandi ko ari Umukiza wari utegerejwe! Ese azabigeraho? Ese bazamwumva? Ukunangira umutima kw’abayahudi kwatumye Pawulo akunguta umukungungu w’ibirenge bye agira ati: “Ndi umwere w’amaraso yanyu, sinzabazwe ukurimbuka kwanyu”. Aherako  agana mu bagereki bamwakirana amaboko yombi barahinduka ku bwinshi.

Mukristu, hari benshi bakeneye kumva Ijambo rihumuriza rivuye mu buhamya bwawe, hari benshi banyotewe ijambo ribarenganura, hari benshi bifuza kumva Ijambo ry’agakiza! Tiza Kristu icyo uri cyo: umupadiri, uwihayimana, umulayiki, mu kazi kawe no mu muryango wawe hakenewe iryo JAMBO. Humura, witinya, Kristu yaratsinze, Kristu ni umuvunyi wawe kandi ni muzima! Tabara utangaze ituze mu mitima yuzuye intimba, wigira ubwoba ngo uratotezwa, wigira ubwoba ngo baraguseka cyangwa baragusebya, n’iyo baguha urwamenyo uzishimire ineza utanga. None muntu w’Imana, iyo intumwa ziza kugira ipfunwe, zigakomeza kwikingirana ibyo wemera biba byarakugezeho? Kuki wowe utishimira kubigeza ku bandi? Intumwa zatutswe bucye se ? Zatotejwe bucye se? Zavumwe bucye? Zakubiswe nke se? Igihe kirageze kandi ni iki ngo nawe uhagarare ku kwemera kwawe kandi ugutangarize abandi. Nyagasani abigufashemo kandi abigushoboze.

Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho