Inyigisho yo kuwa kabiri w’icya VI cya Pasika.
Amasomo: Intu 16,22-34; Yh16,5-11
Yezu Kristu naganze iteka.
Mu minsi mikeya turaba twizihiza umunsi Mukuru wa Pentekositi, umunsi Umuvugizi ari we Roho Mutagatifu, yasesekaye mu mitima y’intumwa n’abemeye kwakira umukiro dukesha Yezu Kirisitu, wemeye kubabara, gupfa nyuma akazuka, ngo twebwe inyoko muntu tubone Umukiro Imana yageneye abayo. Ni uko akatugira abagenerwamurage hamwe na We.
Mu nyigisho rero Yezu yagejeje ku be mbere yo kutwitangira, yababwiye ko ari ngombwa kugenda agasanga Uwamutumye. Naho bo bagakomeza umurimo yatangiye, wo kugeza ku isi yose Inkuru Nziza. Ibyo yabibabwiye nyuma yo kuzuka no gusanga Se muri aya magambo: “Nimungende mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nababwiye byose” (Mt 28,19-20)
Mu ivanjili ya none, Yezu arahishurira abe ko aramutse atagiye, Umuvugizi Roho Mutagatifu atazigera abazamo, bityo ubutumwa bwabo bukaba butakeze imbuto kandi ngo bugere ku isi yose, kuko ari we uzabibutsa ibyo yababwiye byose, akabarengera kandi akabayobora mu kuri kose. Uwo Roho Mutagatifu, tumuhabwa mu masakaramentu, ariko ku buryo bw’umwihariko, mu Isakaramentu ry’Ugukomezwa, rimwe ritugira abahamya n’intumwa za Kristu muri bagenzi bacu. Ni gombwa rero guhora twiziritse kuri Roho Umuvugizi, kugira ngo tubashe gukora icyo Imana ishaka mu buzima bwacu. Ni we umurikira ukwemera kwacu kugakomera, ntitugamburuzwe n’ibitotezo cyangwa ibigeragezo, atumara ubwoba akaduha amahoro isi idashobora kuduha no kutwambura.
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa twiyumviye uko abayobowe na Roho Mutagatifu abayobora mu kuri, ntibakangishwe ibitotezo, cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ibihita byose. Bahorana ibakwe n’ububasha bibafasha gukomeza abandi mu kwemera ndetse no kumenyesha abandi inzira igeza ku mukiro nyawo.
Twiyumviye ibyashyitse kuri Pawulo na Silasi, ubwo bajyaga aho rubanda yasengeraga, bakirukana roho mbi, yari yaribasiye umukobwa wari umuja, ba shebuja bariragaho kuko iyo roho mbi yamuteraga kuvuga ibintu bizaba. Ibyo byatumaga rero abo yakoreraga bigwizaho ubukungu buvuye mu byavugwaga na roho mbi yari muri uwo mukobwa. Kuko umuja nta jambo yagiraga, ibyo ahawe byegukanaga abamukoresha. Bari baramugize igicuruzwa cyunguka nta gishoro. Burya rero ingoma y’ikibi ntimara kabiri, uwo mukobwa akibona Pawulo na Silasi ya roho mbi, yabonye ko ibyayo birangiye imuvugisha ibikomeye ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, barabamenyesha inzira y’Umukiro”. Hari igihe abantu tujya twihugiraho, tukinangira kugeza ku bandi Ibyiza by’Imana, tukibagirwa ko Imana ifite uburyo bwinshi itambutsa ubutumwa bwayo. Gusa twe ababatijwe tugakomezwa ni ngombwa kutibagirwa amasezerano twagiriye IMANA igihe tuyahawe.
Pawulo abonye ko uwo mukobwa akomeza kubabuza uburyo, n’ubwo ibyo yavugaga byari ukuri, yabonye ko ari ngombwa kwirukana iyo roho, uwo mukobwa nawe agakira uwo mugoko wa roho mbi kandi abamuriragaho bakamenya ko ibyo bakoraga bidakwiye, ahubwo bakwiye gutega amatwi ibyo Abantu b’Imana Isumbabyose bigishaga. Ni ko gufata icyemezo arayivudukana ati: “Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa”. Icyo gitangaza Pawulo yakoze, aho gutera abantu guhinduka no kugarukira Imana, ahubwo ba shebuja b’uwo mwari, wagira ngo ya roho mbi ni bo yinjiyemo kuko bafashe umwanzuro ugayitse wo gukubitisha no gufungisha Pawulo na Silasi. Ariko kuko uri kumwe n’umuvugizi Roho Mutagatifu atagamburuzwa n’akaje kose, ni uko bageze muri Gereza na ho baboneyeho akanya ko gusingiza Imana no gusenga bityo Inkuru Nziza itaha mu mitima y’infungwa kandi bibonera ikuzo ry’Imana ubwo imiryango yafungukaga, iminyururu yari ibaboshye igacikagurika. Kubera uko kwigaragaza kw’Ineza y’Imana, umurinzi w’uburoko, byamuviriyemo umukiro we hamwe n’abe bose, kuko ubwo yashakaga kwiyambura ubuzima, Pawulo na Silasi bamuhumurije bakamwizeza ko nta n’umwe ubuzemo cyangwa ngo abe yatorotse. Byatumye amenya ukuri, abaza icyo akwiye gukora ngo na we aronke umukiro uva ku Mana. Bati: “nta kindi usabwa”, cyakora “Wemere Nyagasani Yezu, uzakira, wowe n’urugo rwawe”. Ni uko bamaze kumwigisha we n’urugo rwe bakira Yezu, barabatizwa.
Mu ivanjili Yezu yatubwiye ko ROHO MUTAGATIFU namara kuza, azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri n’aho ubutungane buri. Nitwibuke ko mu gucira Yezu urubanza rwo kubambwa ku musaraba, bibwiraga ko YEZU hamwe n’inyigisho ze bizaba bizimye burundu, bakigumira mu mwijima w’icyaha. Nyamara nyuma y’umunsi wa gatatu, igihe IMANA Se amuzuye mu bapfuye, ibintu byarahindutse, huzuzwa ko YEZU ARI WE NZIRA UKURI N’UBUGINGO, NTAWE UGERA KURI SE ATAMUNYUZEHO. Icyo gihe umuntu avuze ko urupfu rwa Yezu, rwerekanaga ko ikibi, ikinyoma, urwango ari byo bifite ijambo rya nyuma, ntabwo yaba ari umukabya nkuru; nyamara ukuzuka kwe kwagaragaje ko URUKUNDO, UKURI N’INEZA ari intagamburuzwa igihe cyose. Abemeye YEZU iyo ni yo igomba kuba intego, gukora icyiza aho turi hose, gukunda Imana n’abayo ko ari byo bitanga amahoro isi idashobora kutwambura.
Intumwa zagize amahirwe yo kwibonera Imana mu maso yabo babikesha kwibonera, kumva no gukurikira Yezu Kirisitu. Nyamara igihe cyari kigeze ngo Zicuke, zive mu bwana zibe abahamya n’abagabo bemeza ko Yezu ari Nyagasani, akaba Umucunguzi w’inyoko muntu. Yabasezeranyije ko agomba kugenda ariko atazabasiga ari impfubyi, ko azohereza Roho Nyir’ukuri, uzabaturamo akabibutsa byose, kandi akabahindura abahamya b’urukundo n’ineza mu isi aho bazanyura hose bigisha. Bagakura abantu mu mwijima w’icyaha bakakira urumuri rumurikira ubuzima bwabo, rukabaha amahoro n’imbaraga zo kurangiza neza ubutumwa buri wese afite kuri iyi si.
Ni ngombwa rero ko ababatijwe twizirika kandi tugakomera kuri Roho Mutagatifu twahawe niba koko duhimbajwe, no kwitwa abayoboke ba Kristu Yezu. Uwo Roho Mutagatifu atuye muri twe, nitumureka akayobora ubuzima bwacu, tuzabaho mu mahoro, mu rukundo no mu butabera, bityo aho tunyuze hose tuhasige ineza, ubuntu, icyanga cyo kubaho tutagamburuzwa n’ikibi ahubwo, twerekana ko kubaho Ukunda Imana n’abayo, ukarangwa n’ineza kandi ukayitoza abandi, bigeza ku mutsindo wo kuronka ubugingo bw’iteka. Amina
Padiri Anselimi Musafiri