Ihumure dukeneye

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya kabiri cya Pasika, ku wa 04 Gicurasi 2019

Amasomo: Intu 6, 1-7; Zab 33 (32); Yh 6, 16-21

Yezu ati: “NIMUHUMURE NI JYE”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Muri iki gihe cya Pasika nk’uko Yezu Kristu wazutse yabigenje ku mugoroba w’izuka rye, na n’ubu akomeje kuduhumuriza. Nimuhumure ni Jye. Aya ni amagambo meza cyane kuyabwirwa, amagambo agarurira icyizere uwagitaye bitewe n’ibyamuhungabanyije. Burya ibikura abantu umutima ntibibura kandi ni byinshi. Hari ibishobora guturuka kuri twe ubwacu, ku bandi cyangwa ku bindi bintu. Abigishwa ba Yezu bo twumvise ko, bakuwe umutima no kubona umuntu / Yezu agenda hejuru y’amazi.

Ni koko ntibisanzwe, gusa n’umuyaga ntiwari waboroheye. Ntabwo ushobora guhumuriza umuntu hatari impamvu yatumye ahungabana. Kuba rero Yezu abitubwira none nyuma y’imyaka isaga 2000 abibwiye abigishwa Yohani yatubwiye, ni uko abona ko natwe dukeneye guhumurizwa.

Ese muvandimwe wowe wumva iri jambo none, ni iki kigukura umutima? Ni ku ruhe rugero ukeneyeho ihumure? Ese uzi ko urikeneye?

Yezu Kristu wazutse nk’inshuti yacu nyanshuti, yasanze dukeneye ihumure.

Nk’uko twabibonye, Abigishwa yasanze bahahamuwe n’umuyaga, ndetse banamubonye aho kugira ngo byo ubwabyo bibatere ihumure, barushaho kugira ubwoba. Nta kindi Yezu yari kubaha kitari ihumure.

Uyu munsi nanjye Yezu afite aho ansanze, afite aho agusanze, impano ikomeye atuzaniye ni ihumure kuko turikeneye. Hari byinshi muri iyi si ya none bidukangaranya, bikura benshi umutima. Ibyo byose kimwe n’ibindi ntibidutware ngo duheranywe n’agahinda, ahubwo twemere gumurizwa na Kristu wazutse. Erega burya ihumure nyaryo turihabwa n’Imana yonyine! Kutabimenya gutyo ni ko guhaba, ugasanga umuntu yahindutse igikanjye.

Birashoboka ko twaba twaraheranywe n’ibibazo runaka byatubereye insobe, byatubujije amahwemo; birashoboka ko naba mfite ingeso runaka itanyorohera na mba ihora interanya nanjye ubwanjye n’Imana ndetse n’abavandimwe, birashoboka ko urugo rwanjye rwaba ruri mu bibazo byatubujije amahoro ndetse twananiwe kwisohoramo ku buryo bigeze aho guhunga. 

Uyu munsi nitwakire ihumure Yezu atuzaniye kandi adahwema kutuzanira, twemere aturuhure kuko ari we karuhura. 

Bavandimwe, ihumure Yezu Kristu Wazutse atanga ni ihumure rihoraho, ni ihumure isi idashobora kutwambura. Ni ihumure ridufasha gutsinda icyaha n’urupfu. Ni rya humure riza nyuma y’ibibazo no guhangayika. Mu by’ukuri iri humure rya Yezu Kristu wazutse turarikeneye mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu baturanyi, mu gihugu cyacu by’umwihariko no ku isi yose muri rusange.

Bavandimwe mwese, Dusabirane dushikamye kwakira iryo humure, maze nk’uko igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa cyaduhamirije uko abigishwa ba mbere bashoboye gukemura ibibazo bitandukanye bahuraga na byo kuri roho no ku mubiri bigatuma barushaho kwiyongera mu mubare no mu butungane, natwe dukore nka bo, tubashe gukemura amakimbirane twatewe kandi duterwa n’amateka atandukanye y’ubuzima bwacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

 Padiri Emmanuel NSABANZIMA, GISAGARA / BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho