Ijuru n’isi nshya dutegereje

Ku wa 2 w’icya 9 Gisanzwe A, 2/06/2020

 2 Pet 3, 12-15a. 17-18; Zab 90 (89), 2, 3-4,10,14.16; Mk 12, 13-17.

Nyuma y’igihe cya Pasika, dukomeje ibyumweru bisanzwe by’uyu mwaka A. Mu gihe gisanzwe, dutegurirwa amasomo atuma twinjira mu bitabo byose bya Bibiliya. Burya mu myaka itatu, Bibiliya yose tuba tuyirangije, umuntu aramutse abikurikiranye umunsi ku munsi.

Muri iki cyumweru, dukomereje isomo rya mbere mu Ibaruwa ya kabiri ya Petero. Ni mu gice adushishikariza kwitegura neza igaruka rya Yezu. Twemera ko nyuma yo gusubira mu ijuru, Yezu azagaruka gucira imanaza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Abazaba bakiriho bazahindurwa mu kanya gato, umubiri wabo uhinduke ukundi. Ni cyo kimwe n’abazaba barapfuye, bazazuka roho zabo zongere zihuzwe n’imibiri yabo bahindurwe ukundi. Muri make bamwe bazazukira kubaho iteka mu byishimo by’Imana bidashira. Cyakora hari n’abazazukira kubabara iteka mu muriro utazima bitewe n’uko bazaba baranze Yezu ubuzima bwabo bwose. Twebwe abantu, nta n’umwe twacira urubanza ngo tuvuge niba ari mu ijuru cyangwa mu muriro. Yego bamwe mu bari mu ijuru turabazi, ni abatagatifu. Ariko nta n’umwe twamenya mu bari mu muriro. Haba iyo duhereye ku bikorwa bibi cyane bya bamwe tukaba twakeka ko bari mu muriro ariko urwo rubanza si urwacu cyane ko abari mu muriro nyine nta n’icyo bashobora kutumarira. Hari abahera ku byo Hitileri yakoze, bakemeza ko ari mu muriro! Abandi bacira umuriro utazima abo twita Abafaramaso, ba bandi barwanya Yezu bakica inzirakarengane bakazituraho ibitambo shitani!

Uko biri kose, Petero we none aratubwira ati: “Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana mwebwe abategereje…umunsi w’Imana”. Uwo munsi ni wo uzashyira akadomo kuri iyi si ishaje nk’uko Petero abivuga ati: “Nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura”.

Petero ashishikariza abayoboke ba Yezu bose kwihangana bakamureberaho (bakarebera kuri Yezu) kabone n’aho bagomba kubabazwa. Kandi ntibagomba kwiheba. Icyo bihatira, ni ukwitegura mu mahoro n’ubuzinanenge dore ko Yezu yihangana agategereza ko bahinduka ngo abakize. Umuziro uzaba k’uzakurikiza inyigisho z’abayobe batwara amacuri Ijambo ry’Imana. Ibyiza twamenye ni uko ukurikiye Yezu nta kubeshya, Yezu nyine agenda amuha ubuhanga butsinda amayeri y’abanyesi bahora bamutega imitego itagira ingano.

Yezu na we yatezwe imitego ariko arayitsinda. Ni kenshi Abafarizayi bamubazaga ibibazo bagamije kumufatira ku ijambo. Ntibari bazi ko ubwenge bwabo ari amanjwe imbere y’ubuhanga bw’Umwana w’Imana. Ni uko bimeze igihe cyose, ukomora ubwenge kuri Yezu ahangara imitego yose akayitsindisha urumuri nyarumuri atuyemo. Na ho abanyesi upimye ubwenge bwabo, wasanga umwuka ubarusha kuremera.

Abafarizayi bihaye kubaza Yezu ku by’imisoro Kayizari. Uwo mwami w’Uburomani yari atsikamije rubanda! Igisubizo Yezu yabahaye cy’ubwenge cyarabacecekesheje. Yezu avuga ko ibya Kayizari bihabwa Kayizari n’iby’Imana bigahabwa Imana. Hirya no hino ku isi, haba ubwo Kayizari abeshwaho no kwaka imisoro y’umurenegera mbese ugasanga anyunyuza bikabije imitsi ya rubanda. Iyo biri uko, abantu bakomeza kwikokora bakizirika umukanda Kayizari agashisha! Ariko na none abamenye Imana y’ukuri basaba ingabire yo kwihangana bagakomeza umutsi kuko ibya ba Kayizari biratinda bikarangira ndetse Kayizari upyinagaza abantu akazibagirana.

Desenge cyane ku isi habeho amahoro n’ituze bituruka kuri Yezu Kirsisitu. Dusabire kandi abakurikiye Yezu bahorane ubwenge butsinda imitego isi ihora ibatega maze bazagere mu byishimo by’ijuru.

Yezu Kirisitu atube hafi. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu na bo duhimbaza, Mariselini na Petero, Bulandina, Potini, Emiliya, Erasimi, Vitali, Gido, Ewujeniyo wa 1, Umuhire Sadoki na bagenzi be bahowe Imana, bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho