Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 6 gisanzwe
Amasomo matagatifu: Intagiriro 9,1-13
Mariko 8,27-33
Abatagatifu duhimbaza: Petero Damiyani na Pepini
Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi arongera kudukangurira gusobanukirwa n’umugambi Imana idufiteho n’umuhamagaro dufite ujyana nawo. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Intangiriro, nyuma y’umwuzure Imana idahemuka yongeye kuvugurura Isezerano yagiranye na bene muntu. Iribasubiriramo mu magambo asa n’ayo yabwiye Adamu na Eva imaze kubarema ibaha ubutumwa bwo kugenga ibyaremwe byose no gukomeza kororoka bityo bene muntu bakomeze bagwire. Yabahaye umugisha irababwira iti:”Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. Inyamaswa zose z’isi n’inyoni zo mu kirere…ibikururuka ku isi byose hamwe n’amafi hamwe n’amafi yose yo mu nyanja murabigabiwe…”. Aya magambo asa neza n’ayo dusanga na none muri iki gitabo cy’Intangiriro Imana yabwiye abantu ikimara kubarema (reba Intg 1,28-30).
Ibi rero bitwereka urukundo rw’Imana n’ukuntu idahemuka kandi ikomera ku Isezerano ryayo. Kuva mu ntangiriro abantu bagiye bahemukira Imana bakica isezerano ryayo. Kuva icyaha cyabinjiramo umutima wabo ntiwahwemye kurarikira ikibi, bakomeje kurangwa no kuyitera umugongo no kunyuranya n’umugambi ibafiteho wo kubasangiza ubuzima bwayo no kubabeshaho iteka hamwe nayo, ariko Imana ntibakuraho umutima ahubwo ikomeza kubasanga ikabaguyaguya ngo ibagarure mu nzira kubera urukundo rwayo rutagira urugero. Urukundo rw’Imana ruratangaje. Rwakomeje kudukurikirana bigeza naho itwoherereza Umwana wayo w’ikinege yigira umuntu kugirango atugarure mu muhamagaro wacu wo kubana n’Imana no kugira uruhare ku buzima bwayo bityo duce ukubiri n’icyaha n’ubuhemu bwose butuvana mu nzira Imana yaduciriye bukatujyana kure yayo bikatuvutsa ubuzima yatugeneye.
Umwana w’Imana Yezu Kristu, muri ubwo butumwa bwe ku isi, turamubona mu Ivanjili ya none igihe yari abugeze hagati, abaza inkoramutima ze agira ngo yumve niba abantu bumva neza uwo ari we n’icyamuzanye mu isi. Ati :”Abantu bavuga ko ndinde?”. Mu bisubizo bamuhaye bigaragara ko hari benshi bashakishaga bakamuvuga ku buryo bwinshi batazi ko ari Imana ubwayo yaje kubana natwe ngo noneho itwiyigigishirize inzira yayo turi kumwe muri kamere yacu ari umuntu muri twe. Bamwe bati “ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo umwe mu bahanuzi”. Yezu ati :”Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”. Petero ni ko gutanga abandi ati “uri Kristu”. Tuvuge se ko bariya bigishwa ba Yezu bo bari barumvise neza ibya Yezu n’ubututumwe bwe? Oya kuko nyuma Petero yahise agaragaza ko nawe atarasobanukirwe ndetse kimwe na bagenzi be nta gushidikanya. Kuko igihe yezu abasobanuriye inzira y’ububabare agomba kunyuramo kugirango adukize babirwanyije bagaragaza ko batabyumva.
Bigaragara ko nabo bari bagihuzagurika ndetse basobanukiwe neza aho Yezu amariye kuzuka mu bapfuye bumva neza ibyo yari yarababwiye. Ese ubu muri iki gihe turimo abantu Yezu bamwumva bate? Twebwe abayoboke be se tumwumva dute? Biroroshye kuvuga tuti “Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu kugirango atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda kugirango niturangiza imirimo dushinzwe ku isi azatugeze mu bugingo bw’iteka” nk’uko twabyigishijwe muri gatigisimu. Ariko ntibigire icyo bihindura ku mibereho yacu, ngo twumve aho Yezu atwerekeza nuko ashaka ko tubaho. Dusobanukirwe neza n’inzira Yezu yanyuze kugirango adukize, kuko ari yo nzira itugeza ku izuka n’ikuzo, kuko burya “imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”. Abanyarwanda bati: “ujya gushaka ihene ugahebeba nkayo” kandi “ushaka inka aryama nkazo”. Yezu yigize umuntu yemera gusa natwe muri byose atagize icyo atwitandukanyaho keretse icyaha; yemera kwigerekaho imibabaro yacu yose ndetse yemera gupfa ameze nk’intabwa, urwo twari dukwiye niwe rwahamye. Reka dushimire uwatwiguranye tukaronka ubuzima. Tumwegere, tumumenye kandi atumurikire natwe twimenye, tumwigireho kuba abantu nyabantu, abana b’Imana bazi iyo bava n’iyo bajya ndetse n’inzira igerayo. Kandi niwe ubwe inzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ugera Kuri Data atamunyuzeho. “Yezu, wowe twiherewe n’Ijuru twakunganya iki? Tuzazirikana iteka ubuzima bwawe bwicisha bugufi, tuzabubwira abandi mbese bose bakumenye. Tuzi yuko udushakira umukiro kandi ko udatoranya, amahanga ubu nakuyoboke wowe Mwami, duhaze ingabire zawe. Turakwiyeguriye maze uzatugeze mu ijuru ijabiro.”Amen.