“Imana iturinde uburyarya n’ubucabiranya”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 5 C gisanzwe, ku wa 09 Gashyantare 2016

1Abami 8,22-23.27-30; Zab 83,3-11; Mk 7, 1-13.

-Imana ishobora gutura ku isi? Nzirikana iri sengesho rya Salomoni mu Ngoro yubakiye Uhoraho byanteye gutekereza kuri za kiliziya n’insengero zacu. Kiliziya turazubaka ku buryo bugezweho. Hirya no hino urareba kiliziya ukabona zubatse neza ku buryo bugezweho kandi bisaba imbaraga n’ubushobozi byinshi.  Ikibazo Salomoni yibajije mu isengesho rye natwe dukwiye kukibaza. Kiliziya nitutazituriramo ibitambo zishobora kuba inzu nziza abantu bazajya batangarira bakaza kuzisura nk’abari mu bukerarugendo.Itandukaniro hagati y’inzu isanzwe na kiliziya, nuko kiliziya bayituriramo igitambo cy’Ukaristiya, bakahambariza Uhoraho. Ni muri icyo gitambo ni muri uwo musabano n’Imana mu isengesho ryimbitse, izaza muri twe. Ntiza mu kiliziya runaka kubera uko yubatse ahubwo kubera uko bayihambariza. Ubwiza bwa kiliziya bushingiye ku mitima y’abayisengeramo. Nibyo twubake za kiliziya ariko mbere na mbere twubake imitima y’abambaza Nyagasani, bitabaye ibyo twaba tubaye indyarya.

 -“Mwa ndyarya mwe”. Ivanjili ya none natwe ishobora kudukebura. Niba ubukristu bwacu burangwa no kuzuza imihango yose n’amasengesho y’urudaca ariko agarukira ku karimi keza gusa. Hari n’ubwo twagerekaho kunegura no kunenga abatagenza nkatwe mbese tukamera nk’aho turi irebero ry’ubutungane. Yezu akatubwira atabiciye ku ruhande ati “Mwa ndyarya mwe”. Uburyarya rero bukaba ar´ukubakira ubuzima ku kinyoma ngo tuboneke neza (image building). Kwirinda uburyarya ni ukwirinda kubeshya. Mu ngo zanyu  mutoze abato kutabeshya. Mu mashuri mubigishe  gukunda ukuri. Umwana akure azi ko buri gihe kubeshya ari bibi, ko ari icyaha. Ko kubeshya bitaba bibi mu Kiliziya gusa ngo nitugera mu buzima busanzwe, mu kazi dushinzwe bihinduke ubutwari.

Ntabwo abantu bakwitoza kubeshya mu tuntu duto twitwa ko tworojeje ngo bazarwanye ibinyoma binini bigira ingaruka no kuri benshi. Wabeshya mu tuntu tworoheje, wabeshya ukoresheje telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe, wabeshya mu mibare yawe bwite, wakwiba cyangwa wabeshya ukoresheje ikoranabuhanga, ukora icyaha ni umuntu si ibikoresho. Ikinyoma ni ikinyoma. Nta bundi buryo bwo kurwanya uburyarya butari ugukunda ukuri. Ntibikabe ko umuntu uvuga indimi ebyeri, indyarya, umubeshyi ngo ariwe dufataho urugero tubyita kwirwanaho. Abato bazakura bazi ko kubeshya ushaka indonke bitakiri icyaha. Biragoye muri ibi bihe byacu aho gushakisha imibereho bituma abenshi bata ubunyangamugayo. Niba uri umukozi runaka, ugahimba raporo ngo ushimishe abakoresha, cyangwa ugire ibyo uzimanganya uri indyarya uri umubeshyi. Ni icyaha.

Hari abamara kwiba no kunyereza bakajya kuyatura nk’aho Imana nayo irya ruswa. Kubeshya ni ukubeshya n’iyo wakwibwira ko ubeshya ngo wubake Kiliziya. ( reba Mk 7,12) Yezu aradusaba kuva muri iyo mibare ya kimuntu tukareka uburyarya tukagendera mu mucyo.

Nyagasani Yezu aturinde ubucabiranya n’uburyarya mu mivugire no mu migenzereze yacu. Bikira Mariya Nyina wa Jambo dutoze kuvugisha ukuri.

 Padiri Charles HAKORIMANA

Madrid/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho