Ingoro mu mitima yacu

Kuwa Gatatu w’icya Gatatu Gisanzwe, B, Imbangikane,

24 Mutarama 2018, Mutagatifu Fransisko Salezi

Amasomo: 2Sam 7,1-17; Zab 89(88); Mk 4,1-20

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe. Mu masomo ya liturjiya ya none, cyane mu isomo rya mbere, Imana iratwereka ko itayobora ibintu ikurikije igenamigambi ryacu! Si twe dukorera gahunda Imana ngo yo ibe itegetswe kuyinjiramo. Ahubwo dusabwa kwemera icyo Imana idushakaho, umugambi idufitiye wo kudukiza,kuko usumbye kure ibyifuzo byacu.

Umwami Dawudi tumaze twumva agaruka mu masomo matagatifu y’iki cyumweru turimo, yaranzwe no kugaragaza ubuyoboke afitiye Uhoraho. Yagaragaje ko ashishikajwe no kugira ngo imihango y’iyobokamana ikorwe mu buryo bukwiye, ikorwe mu mucyo kandi igakorerwa ahantu hiyubashye.

Iri somo riramutwereka agaragaza ko ahangayikishijwe n’uko ubushyinguro bw’Imana buri mu ihema kandi we atuye mu nzu ikomeye yubatse neza mu biti by’amasederi. Ishyaka Dawudi afitiye Uhoraho riramuharanya. Umwami Dawudi amaze kubona ko ahuje abayisraheli mu bumwe nyuma y’amacakubiri akomeye yabaranze, yiyemeje no kubakira Uhoraho Ingoro imukwiye. Yumva rwose agomba kubakira ubushyinguro bw’Imana ingoro ibukwiriye, akabutuzamo ntibuzongere gusembera mu ihema. Uhoraho, anyuze ku muhanuzi Natani, asaba Dawudi koroshya, akabanza akazirikana amateka banyuzemo. Uhoraho ni we wagiye yubaka ubuzima bw’abe. Ntiyigeze agoheka ngo adamarare. Si uko yabuze ingoro adendezamo. Ati: « Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga abayisraheli mu Misiri, kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye” (2S7, 6). Aya magambo arakomeye cyane. Burya Imana ihangayikira muntu ku buryo “irara rwa ntambi” “igakambika mu ihema”, igira ngo muntu abone ubuzima kandi abubone busagambye. Ngurwo urukundo ruhebuje Imana idukunda.

Ariko Imana ntiyaciye intege Dawudi, ahubwo yamubwiye ko umurimo wo kubaka ingoro uzakorwa n’uzamukomokaho. Kandi koko umwami Salomoni wazunguye se ku ngoma ni we washyize mu bikorwa icyifuzo se yari afite. Kubera ko Dawudi yagaragarije Uhoraho ubuyoboke bukomeye burimo n’urukundo, Uhoraho yamurahiriye indahiro atazivuguruzaho agira ati: “Nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe. Nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Nzamubera umubyeyi na we ambere umwana. Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.” Iryo sezerano Uhoraho yagiriye Dawudi, yararyujuje kuko Uhoraho ni indahemuka. Uhoraho yakomeje ubwami bwa Dawudi muri Yezu Kristu umwami w’ibihe byose kandi w’ibiremwa byose.

Bavandimwe, ni byinshi twakwigira ku mwami Dawudi, birimo gusingiza Imana mu ndirimbo n’imbyino. Nkuko ejo twabyumvaga mu isomo rya mbere, yakundaga kwizihirwa agatwarwa wese, maze agatambira Imana imbere yayo akamenya kwiyambura icyubahiro cya cyami, agataraka ayisingiza. By’umwihariko icyo tumureberaho kuri ubu ni ukugira ishyaka ry’ingoro y’Imana. Ese aho ntitwaba dutuye mu mazu meza y’imiturirwa n’imitamenwa ariko ntiduhangayikishwe n’uko Kiliziya inzu y’Imana dusengeramo ishaje, cyangwa yubatse nabi? Ese dukora iki ngo tugurire Kiliziya, za paruwasi na za santrali zacu ibikoresho bituma liturjiya igenda neza? Cyangwa turi mu bibeshya ko ibyo ngibyo bigomba kuzakorwa n’abandi twe tutari mo?

Ikindi gikomeye tugomba kuzirikanaho ni uko Ingoro y’Imana tugomba no kuyubaka mu mitima yacu, kuko ntacyo byaba bimaze cyane kubaka ingoro icinyiye y’amatafari kandi imitima yacu yo iterekeye kuri Nyagasani, cyangwa yo yarasenyaguritse, nta buye rikigeretse ku rindi. Ingoro y’ibanze Imana ishaka ko wubaka neza, ni umutima wawe.

Mu ivanjili, YEZU aratwigisha akoresheje umugani w’umubibyi, arawuca akanwusobanura. Inyigisho Nkuru muri uyu mugani iri mu bisobanuro Yezu yatanze, buri wese arasabwa kubizirikanaho yiyerekejeho akamenya icyiciro aherereyemo, ngo hato atazagwa mu ruzi arwita ikiziba. Reka tugire bike, tuzirikanaho hamwe muri uyu mugani:

Nkuko twabyumvise, mu byerekeye kumva nabi Ijambo ry’Imana, abantu bashyirwa mu byiciro bitatu.

Hari imitima yibereye iruhande rw’inzira. Amazi meza asukura, afite umuyoboro atemberamo. Kuba iruhande rw’uwo muyoboro, ni ko kugira umutima wajahukiye iruhande nyine. Kuba iruhande rw’inzira ni ukuba ahantu haganje Sekibi. Ihora ihagaze iruhande rw’inzira igashuka abari bashotse ku iriba ry’amazi afutse. Irabayobya ikabarengana mu manga ikabata ku gahinga. Umutima w’umuntu udahamije ibirindiro mu nzira YEZU anyuramo, worohera ibishuko bya Sekibi. Sekibi ihura na we ikamucacura ikamuvanamo icyari cyamubibwemo.

Bene abo bantu, ni ba bandi basenga bakigishwa ariko bakagira amacuti abahuheramo ubumara bwa Sebyaha. Abo rero, ntibashobora gusobanura ibijyanye n’ukwemera kwabo. Nyuma yo kumva Ijambo ry’Imana rikiza, bajya gutega amatwi n’izindi nkuru za Sekibi, maze akaba ari zo baha umwanya munini kurusha Ijambo ry’Imana.

Imitima imeze nk’urubuye na yo ntishobora gukomeza inzira y’Umukiro. Abo ni ba bantu bafite ubukristu bwa nyirarureshwa. Ni abanyamarangamutima masa. Bitabira kumva misa n’ijambo ry’Imana. Ariko umutima wabo uretsemo amarangamutima menshi asumba kure muri bo ireme ry’Ukuri kwa YEZU KRISTU. Ntibashobora gutera intambwe kubera ko amarangamutima yabo ahora aberekeza aho ashatse. Ntibashakashaka umutuzo ngo bazirikane ku mubano wabo na YEZU KRISTU kugira ngo baganire na We imbonankubone. Reka sinakubwira iyo hadutse ibitotezo bijyanye n’ubukristu bwabo: bahita bagwa ako kanya ukabayoberwa. Bene abo bashobora kwemera kwitabira ibibi kubera urukundo rwabo rutayunguruye.

Icyiciro cy’imbuto zaguye mu mahwa, ni cyo kibumbye abantu benshi. Iki gice benshi bashobora kucyibonamo. None se ni bangahe badahibibikanira iby’isi? Ni bangahe barengwa n’imijugujugu y’ibishuko by’ubukungu? Ni bangahe iby’isi bitagira icyo bibwira?

Ibyo bishuko by’ubukungu bigendana n’ibindi bishuko byose by’icyubahiro n’amakuzo yo mu isi. Kwiratana ibyo dutunze no gukandagira abandi, na yo ni amahwa ashinze mu mutima wacu atuma tutabeshwaho n’Ijambo ry’Imana.

Iki gice kirimo abantu bose bashyira umutima wabo mu gushaka inyungu zo ku isi mu gihe roho zabo zirwara bwaki. Abantu bose kandi begukira ubutegetsi bw’ibihugu bakanyonga amategeko y’Imana, na bo bafite imitima irimo amahwa atabakundira kwakira Ijambo ry’Umukiro. Na bamwe mu bayobora abandi no mu nzira y ‘Imana, ntibarenzwa ayo macumu acanye ya Sekibi: bashobora gukururwa n’ibyubahiro byo kuba ba nyambere; bashobora kwiyumvamo amahwa y’amaraha y’isi n’ibindi n’ibindi. 

Bavandimwe, Umurimo YEZU akora muri Kiliziya ye, ni ugusukura imitima yacu. Ayigarura mu muyoboro anyuzamo amazi ye asukura, atuvana ahantu h’urubuye n’imanga maze akadushora mu rwuri rutoshye, akatugaburira tugasubirana itoto. Aduhandura amahwa yashinzwe mu mitima yacu tukabona guhumeka ituze rimukomokaho. Ijambo rye turyakira mu mutima maze isoko y’Urukundo igafunguka. Icyo gihe dukomeza inzira nziza tumurikiwe n’ubuhamya bw’abatagatifu, nka mutagatifu Fransisko wa Salezi twizihiza none. Iyo twitwaye neza nk’abo bakuru bacu, batamirijwe ikamba ry’Ubutagatifu, ni bwo rya jambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu, rishobara kwera imbuto nyinshi kandi nziza. 

Dukokomeze kubisabirana, dusabe kandi Imana kutwongerera inema maze dukingure amarembo y’imitima yacu. Twoye gufungirana Imana ngo ihere muri gereza y’imishinga yacu. Twemere kuyoborwa n’Inyigisho za Yezu Kristu. Ni muri We Imana idushakaho kumvira, kwemera, koroshya no kuyiha rugari mu buzima bwacu maze ikuzuriza muri twe ibyiza yageneye muntu byose.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho