Turasabwa kuba Intumwa nyazo z’Urukundo rwa Yezu Kristu mu bantu.

Inyigisho yo ku wa 28 Ukwakira 2016:  Abatagatifu Simoni na Tadeyo, intumwa.

Amasomo: Ef 2,19-22; Lk 6,12-19

Kiliziya ni ikibanza cyubatswe ku Ntumwa n’Abahanuzi

Bavandimwe , nk’uko gatigisimu ibivuga, isobanura neza abakristu abo ari bo. Ni Umuryango w’Imana n’imbaga y’abemera Kristu ahuriza mu rukundo ku bwa Roho Mutagatifu. Ibi kandi bigakomeza kugaragaza ko Kiliziya ari imwe ikomoka ku Ntumwa. Kiliziya yacu yonyine ivuga ukuri. Yezu yatoye intumwa 12 azigisha imyaka itatu. Nyuma ya Asensiyo, intumwa zatangiye gukwiza Inkuru Nziza. Yohani niwe wapfuye ubwa nyuma ahagana mu mwaka w’100. Kiliziya ya Kristu rero, ishingiye ku buhamya bw’intumwa n’ubw’abazisimbuye. Ibyo byatangiye kuri Pentekosti kugeza ubu. Kiliziya imwe ikomoka ku ntumwa, ni Kiliziya Gatolika.

Ijambo “Gatolika” ryavuye mu kigereki, ahagana mu mwaka w’100. Rivuga “ikwiriye ku isi hose”. Inyasi wa Antiyokiya Mutagatifu, mu mwaka w’107, umwaka yahoweho Imana kubera ukwemera kwe, yakoresheje iryo jambo mu ibaruwa yandikiye abakristu b’i Simirina: “Aho Yezu ari hose, Kiliziya Gatolika “ rero ni iy’Intumwa” kuko ishingiye ku ruhererekane rw’Intumwa.
Mutagatifu Pawulo Intumwa yongera kwibutsa abakristu b’ i Efezi ko nabo ari Umuryango w’Imana. Bakabarirwa mu nzu yubatswe mu kibanza cy’Intumwa n’Abahanuzi kandi Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikiye. Ibi bikavuga ko ari ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu. Si Abanyefezi gusa, ahubwo ubu ni twe twese tubarirwa muri uyu muryango w’Imana. Kuko ku bwa Batisimu twinjira bidasubirwaho mu muryango w’Imana, tukitwa Abasaseridoti ba cyami. Ubu busaseridoti buduha kugira uruhare rudasanzwe ku muryango w’Imana.

Mbere y’ubutumwa bwe Yezu yatoye Intumwa 12, maze ziramukurikira kandi ziyemeza kubana na we! Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru w’Intumwa Simoni na Tadeyo. Tuzirikana bikomeye akamaro k’izi ntwari z’imena mu mibereho ya Kiliziya. Intumwa zitubere urugero rwiza mu kwitangira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.
Turasabwa kuba Intumwa nyazo z’Urukundo rwa Yezu Kristu mu bantu.

Intumwa Simoni na Tadeyo badusabire!

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho