Intumwa zihuje ishyaka

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA PETERO NA PAWULO INTUMWA, KU YA 29/06/2021

Amasomo: Intu 12,1-11; Zab 34(33),2-9; 2Tm 4,6-8.16-18; Mt 16,13-19.

Bakristu bavandimwe, kuri iyi tariki ya 29/06/2021, ni Umunsi mukuru ukomeye wa  Petero na Pawulo Intumwa. Ni intumwa zitandukanye muri byinshi, haba mu buryo zatowemo, cyangwa se mu miterere ya buri wese, ariko na none zikaba zihuriye ku isyaka zari zifitiye Kristu n’ubutumwa yazitoreye, Ubwihangane n’ubudacogora, ukwemera kutajegajega na rwa rukundo rwitanga nta cyo rusize kugeza no kwemera ko Amaraso yabo amenwa kubera Kristu bakurikiye ubutarora inyuma.

Mu masomo matagatiu y’uyu munsi turumva mu Isomo rya mbere aho Petero ahamya ko Nyagasani yohereje ubwe umumalayika kumukura mu biganza by’abagome, Pawulo na we mu Isomo rya Kabiri agahamya ukuntu Nyagasani Yezu yamubaye hafi akamutera imbaraga bityo akabasha guhamya ubutumwa ashize amanga.

Izi Ntumwa zombi zabaye indashyikirwa mu kwigisha, kuyobora no gutagatifuza Imbaga y’Imana  bizivuye ku mutima kandi zitinuba kuko zavugaga ibyo zifitiye gihamya n’ubuhamya. Uwaduha abantu benshi bigisha ibyo bafitiye gihamya n’ubuhamya hari byinshi byahinduka mu isi ya none.

Mu Ivanjili ya none twumvise na none uburyo Petero yahamije ko Yezu ari Kristu Umwana w’Imana nzima (Mt 16,16), ubwo Yezu yari abajije ikibazo cyarebaga buri wese kandi natwe kikaba kitureba na n’ubu.

Iyo wumvise ukuntu Petero yafashwe agashyirwa mu buroko akarindishwa amatsinda ane y’abasirikari b’inkorokoro, ariko Umumalayika yaza kumuvana mu nzara zabo ntibabashe guhangana n’Ububasha bwo mu Ijuru, utangazwa n’ukuntu Imana itajya itererana Abayikorera (Intu 12,1-8). Iyo wumvise ukuntu Pawulo ahimbajwe n’uburyo yakoze ubutumwa mu bwitange, umurava n’ubudahemuka mu kwemera, ukaba kandi uzi neza ko, ugutereranwa n’abo yizeraga ndetse  n’ibitotezo, bitari bibuze mu butumwa,  utangazwa n’ukuntu yakomezaga umutsi kandi agakomeza gusingiza Imana no mu bigeragezo dore ko yari afite n’ibanga ry’Ukuntu ibisingizo bibohora, bikanabohora n’abatazi gusingiza Imana mu gihe bari kumwe n’abamaramaje mu kwizera bafitiye Kristu, nk’uko byagenze igihe Pawulo na Silasi bafungwaga ariko bakarekurwa nyuma y’ibisingizo by’Imana baririmbye izindi mfungwa zibumva maze iminyururu yari ibaboshye igacikagurika, n’umurinzi w’uburoko agahinduka (Intu 16,26).

Iyo wumvise Yezu abaza Petero n’abandi bigishwa be ati rubanda bavuga ko ndi nde, ukumva n’ibisubizo bamuhaye, ntiwabura kwibaza nawe aramutse akubajije ati wowe unyita nde mu buzima bwawe, wowe unzi ute? Wowe umvuga ute? Wowe umbanira ute? Wowe umpamya ute …. kimwe n’ibisa n’ibyo, icyo wamusubiza.

Reka ariko tunakomeze tugendere kuri iki kibazo maze tunibaze Yezu aramutse atagarukiye kuri we gusa maze akakubaza ati ko umaze kunsubiza uko rubanda banyita…., wowe rubanda bavuga ko uri nde? Tekereza ibisubizo by’ibyo baba bakuvugaho muri iyi minsi maze urebe niba byaba biteye ishema. Ibyo birenda gusa na ya magambo umuririmbyi yigeze kuvuga agira ati: “waba usize nkuru ki i Musozi”. Gusa aha ho si inkuru usize i musozi kuko nturagenda ahubwo ni inkuru uvugwaho muri iyi minsi. Amahirwe tugira na none ni uko icy’ingenzi atari uko rubanda ikuzi ahubwo ari uko Imana ikuzi. Gusa Imana iramutse ihuza na rubanda uko uzwi kandi rubanda ikaba ikuzi mu bidateye ubwuzu, haba hakwiriye gukurikiraho kwigana Pawulo na Petero ndetse no kubisunga bikagendana, kuko kuba dufite ubuhamya bw’Intumwa n’abatagatifu babaye indashyikirwa nk’abo duhimbaza none ni amahirwe yo kumenya y’uko Imana idatora abashoboye gusa ahubwo ko ishoboza abo yitoreye.

Niba Imana itwibwirira ko Kiliziya yayo yubatse ku rutare kandi (Mt 16,18), nitwitoze gushikama nta kugamburuzwa n’ibihe, ibigeragezo,  cyangwa udutero twa Sekibi usanga ducicikana muri ibi bihe mu bice bitandukanye by’isi kuko uwayishinze akiyihagazeho.

Dusabe Nyagasani Yezu akomeze yitorere intumwa zikwiye mu rugero rwa Pawulo na Petero kandi twibuke gufasha no gusabira abayobozi ba Kiliziya nk’uko na Kiliziya yakomeje gusabira Petero ku Mana ubudatuza igihe yari mu buroko (Intu 12,5) bikamuhesha ugutabarwa n’umutsindo ubudasubirwaho.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascène HABIMANA M.

Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara Diyosezi ya Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho