Ntitwirukane Yezu mu byacu

INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE B,

KU WA 30 KAMENA 2021

AMASOMO: Intg 21,5.8-20; S33; Mt 8,28-34

Dusabe Yezu kugumana natwe aho kumwirukana mu byacu

Bavandimwe, igihe cyose tuzirikanye amateka y’Imana n’umuryango wayo dutangazwa n’ukuntu ubutungane bw’Imana butajya bugamburuzwa n’inabi ya muntu. Imana ikomezanya urugendo n’abantu bayo kabone n’ubwo habonekamo ubuhemu ku ruhande rwa muntu. Imana idushakira ibyiza, igaragariza ineza yayo abo tuzi n’abo tutazi, nyamara haba ubwo usanga ntacyo bitubwiye. Icyifuzo gikwiye kuturanga ni ukubana na Yezu ngo ibyiza bye bikomeze birumbuke iwacu.

1.Ibyemezo tuyoborwamo n’ Imana ni byo bikwiye

Mu gihe Sara wari umugore w’isezerano wa Abrahamu yarangwaga n’inabi n’urwango akifuza ko umugabo we amenesha Hagara ndetse n’umwana w’umuhungu na we wari amaraso ya Abrahamu, nta washidikanya kwemeza ko cyari icyifuzo n’umugambi bidaturutse ku Mana. Sara yifuje nabi, mbese nk’ umuntu utaragishije inama Nyagasani we Soko y’ineza yose. Abrahamu yababajwe n’ibyo byose, icyakora nk’umuntu w’intungane, mu gihe yibazaga icyakorwa, Imana ubwayo iramuhumuriza igira iti: ‘‘iby’umuhungu w’umuja wawe ntibigutere umutima mubi” (Intg21, 12).

Ni uko Uhoraho agenzereza abamukunda. Burya ibyemezo byinshi dufata duhubutse haba ubwo bigaragaza ko tudasanganywe ubucuti buhamye n’Imana, bityo ngo n’ijambo ryayo riduhumuriza turyakirane umutima wuje ukwemera maze dukore ibintu mu buryo buboneye. Abrahamu mu kumvira Imana, yakoze ibyo yasabwaga, kandi n’ubwo urugendo Hagara n’umwana bakoze rwari rugoye, Imana yakomeje kubaba hafi.  Ukwemera n’ukwizera by’Abrahamu byabaye inzira nziza Uhoraho yanyujijemo ubuvunyi bwe bugera no kuri izo ngorwa zari zimeneshejwe. Koko rero Uhoraho ntatererana abe, hahirwa abamwiringira.

2.Tutari kumwe n’Imana ibyacu ntibyaba amahoro

Ivanjili itubwira ukuntu Yezu yohereje roho mbi mu mukumbi w’ingurube maze zose zikirundumurira mu nyanja, ariko igikuru ari ugukiza abantu babiri, itwereka byinshi. Ni inkuru nziza koko, dore ko igaruka ku mukiro Yezu yazaniye abe, agatsiratsiza ububasha bwa roho mbi ngo abo yacunguye babeho mu bwigenge bw’abana b’Imana. Nyamara uwo mukiro bose ntibawubona kimwe. Ubuzima bushya bw’abantu babiri Yezu yakijije roho mbi, bwagombaga kuba intandaro y’ibyishimo kuri bose. Ntawari ukwiye kubabazwa n’umukumbi w’ingurube zitikiye ngo yiyibagize ko hari abari barabaye imbohe za sekibi basubiranye ubuzima. Umutima utanyurwa n’ineza igiriwe abandi haba ubwo ujya uturanga, ugasanga turi abatindi mu rukundo. Koko rero iyo urukundo rw’Imana rudasumba byose, ngo urukundo rwa muntu rusumbe urw’ibintu, ibintu tubifata amacuri.

Mu gihe abamenye urukundo rw’Imana bahora bayisaba ngo igumane na bo, abakiri mu rukundo rw’ibintu basaba Yezu ngo abavire aho. Kuri bo n’aho abantu bapfa ariko ubutunzi bukiyongera, ingurube zikaba nyinshi, ntacyo byaba bitwaye. Ni ukwibeshya kuko uwo Yezu dushaka kwigizayo dukeka ko abangamiye inyungu zacu, imitungo yacu, kugeza n’aho dukeka ko atubuza kwisanzura no gutekana, ni we soko ya byose. Icyakora ku bijyanye n’urukundo akunda abantu, imvugo n’imikorere ye bitwereka ko nta na rimwe umuntu akwiye gukeka ko amerewe neza, yashyikiriye kandi umuntu yasumbishijwe ibintu.

Bavandimwe niba tujya tugwa mu gishuko cyo kutubaha ubuzima bw’abandi, ngo tubifurize umukiro ndetse tuwugiremo uruhare, tumenye ko ntaho dutandukaniye n’abari batsimbaraye ku ngurube zabo, bagasaba Yezu ngo abavire mu gihugu hato atazongera kubahombya.

Twebwe abazirikana ko twacungujwe ikiguzi gikomeye cy’amaraso ya Kristu, tumubwire tuti, “gumana natwe Nyagasani, kuko muri wowe ntacyo twabuze”.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho