Inyigisho: Nibibabere uko mubyemera

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 1 cya Adiventi,

Ku ya 7 Ukuboza 2012

AMASOMO: 1º. Iz 29, 17-24; 2º. Mt 9, 27-31

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

Nibibabere uko mubyemera

Uwo ni YEZU KRISTU ubitubwiye. Amaze kumva ibyo tumusaba n’ibyo tumwifuzaho byose dushingiye ku kwemera tumufitiye nk’Udushoborera byose, adushubije neza ategeka ko ibyo twifuza bitwuzurizaho. Icyifuzo cye ni itegeko ryuzuzwa nta gutegereza kundi. Ugushidikanya kwacu ni ko konyine gushobora kubangamira iyuzuzwa ry’umugambi wo kudukiza adufitiye.

Mu murimo we hano ku isi, nta wigeze amugana kandi amwemera ngo atahe amara masa. Urugero rw’impumyi ebyiri zamutitirije ngo azikize, ni gihamya y’ibyo twemeje. Zakize kuko zemeraga ububasha bwa YEZU bukiza. N’ikimenyimenyi, aho zimariye gukizwa, ntizihanganiye kureka kumwamamaza hose. Ukwemera rero, ni wo muyoboro YEZU anyuzamo umuti utuvura. Iyo uwo muyoboro wangiritse cyangwa utariho, imikirizwe yacu iragora, ntinashoboka rwose. Ese utemera ashobora gukira?

Kwemera ububasha bwa YEZU KRISTU, ni ko gukira. Uko kwemera tuvuga ariko, ni kwa kundi gutuma umuntu yegera YEZU KRISTU akifuza kubana na We iteka n’ahantu hose. Ni kwa kundi kudasubizwa inyuma n’indwara, ingorane n’urupfu. Ni kwa kundi kubona muri YEZU ijuru ryuzuye. Uko kwemera, tutagufite, nta mukiro wundi dushobora kuronka. N’aho twakira ku mubiri, umukiro nyakuri utuba kure. Uwinjiye mu mutima wa YEZU KRISTU, n’aho atakira ku mubiri, ntashidikanya ikizwa rya roho ye kuko mu bubabare bwe yishushanya na KRISTU ku musaraba bityo akaba umuhamya w’urupfu n’izuka rya KRISTU kandi imibabaro ye igasukura roho ye akagenda agabanya atyo purugatori ye. Iyo imibabaro ye ayitwaranye ubutungane, ashobora no kuyironkesha ihumurizwa rya roho zo muri Purugatori.

Hari benshi bajya mu masengesho yo gusabira abarwayi haba mu Ruhango (mu Rwanda) n’ahandi cyangwa mu ma paruwasi akora isengesho ryo gusabira abarwayi. Ni byiza cyane kwizera ko YEZU KRISTU akiza mu isengesho rya Misa no gusabira abarwayi. Ariko kandi abavayo badakize indwara z’umubiri bakarambirwa cyangwa bakivumbura ku Mana, ni ikimenyetso cy’uko bataramenya icyo bashaka cyangwa se bafite n’ukwemera guke cyane. Uwamenye YEZU KRISTU akamwemera ntashingira imibereho ku buzima bw’umubiri gusa ahubwo ahora azirikana ko kubabarana na YEZU ari byo bisukura roho zacu.

Dusabire abantu bose bategereje ko YEZU abakiza, dusabire cyane cyane ariko abatarumva ko umukiro bakeneye ari uwa roho mbere na mbere. Dusabirane guhora twubura imitima yacu kugira ngo ihugukire iby’ijuru mbere na mbere. Ni ho ibyo dusaba bizatubera uko tubyemera.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE.

BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA ADUHAKIRWE.

Publié le