Ishema ryacu ni Umusaraba wa Yezu ?

Inyigisho yo ku wa kane, 20 Gashyantare 2014, Umwaka A

Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Yak 2, 1-9 ; Z 33, 2-3, 4-5, 6-7 ;Mk 8, 27-33. 

« Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe »

Mu musozo w’ibaruwa ye Yakobo intumwa atwereka uko tugomba kubaho mu kwemera kugaragazwa n’ibikorwa. Mu by’ukuri ingingo nyamukuru y’umutwe wa kabiri w’ibaruwa ya Yakobo waba : ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Yakobo aradushishikariza kubaho dukurikije imigenzo ya gikristu. Uyu munsi akatubwira urukundo tugomba kugirira abakene.

Aha naho hakaba ingorane zo guhunga ukuri twibaza umukene uwo ari we . Bamwe bakibwira bati “ubanze abakene ari babandi basabiriza”. Abandi bati “ abakene ni abambaye nabi, abambaye ibidafite isuku”. Ibisubizo twiha ni byinshi. Hakaba ubwo tureba paruwasi yacu umuryango remezo wacu cyangwa irindi tsinda duhuriramo nk’abakristu tukabona ari imbaga y’abakene. Twese dukeneye gufashwa,t wihereyeho kuko “ ijya kurisha ihera ku rugo”.

Yakobo intumwa akatubwiza ukuri gufatika ati “ ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu.” Ubukristu bugomba gusumba imyumvire isanzwe y’abantu. Umukene ni uriya wese ukeneye urukundo rwawe. Ntabwo ari uwo wanagira igiceri utanamureba, cyangwa kuko bakikugaruriye. Si uwo waha ibyo utagikeneye. Si uwo waha imyambaro kuko ishaje cyangwa itakigukwira. Ni ukeneye urukundo rwawe.

Turi abanyamyenda

Uburyo rero bwo kugaragaza ukwemera ni urukundo tugirira mugenzi wacu. Ni ugukurikiza amategeko mu rukundo rwa mugenzi wacu uko Pawulo intumwa abitubwira ati “ ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko” (Rom 13,8); agakomeza ati “ Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko” (Rom 13,10).

Ubuzima bwose bw’umukristu bwagombye kwerekeza kuri iyi ntego: urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu. Amasengesho yacu, n’ibitambo byacu ntacyo byaba bivuze bituzurizwa mu gukunda mugenzi wacu: “ Niba ntafite urukundo, ntacyo ndicyo”(1Kor 13,2).

Yakobo aratubuza gucira abandi imanza no kubavangura tugendeye ku misusire cyangwa ku marangamutima. Atubujije ivangura no kwironda bishobora kudushyikira.

Ishema ryacu ni Umusaraba wa Yezu ?

Ibyo bose twabishobozwa no kumenya Yezu.

Mbere y’uko Yezu abwira intumwa ze iby’ibabara rye, ababajije uwo ariwe. Bakuriki ye nde? Mu gisubizo Petero yatanze abibwirijwe na Roho Mutagatifu turabonamo uwo intumwa zakurikiye: Umukiza. Gusa amagambo yakurikijeho atwereka uko zumvaga uwo Mukiza, n’uko zimushaka.

Amagambo Yezu abwiye Petero ntawe adatungura. Petero wari umaze gusubiza mu izina ry’abandi abwirijwe na Roho Mutagatifu, Sekibi amubwirije n’ibye.

Aha tuhakura isomo rikomeye ryo kutirara. Rwose hari ubwo dufashwa tukayoborwa na Roho Mutagatifu mu bikorwa no mu magambo yacu. Gusa Sekibi ashobora ku byivangamo mu kanya gato, cyane iyo dutinya Umusaraba wa Yezu.

Umusaraba wa Yezu ujyana n’Izuka . Sekibi yeretse Petero umusaraba utagira izuka, umwijima w’icura burindi ukurikira urupfu agira ubwoba abwira Yezu ariya magambo.

Imbere y’ibidusumbya ubushobozi, imbere y’umwijima w’icura burindi dushobora gucanganyikirwa tukibagirwa Yezu uwo ariwe kandi twari dusanzwe tumuzi.

Abakristu bahora barangamiye Umusaraba ujyana n’Izuka niwo ubatera imbaraga n’amizero ukabarinda gucanganyikirwa. Roho wa Nyagasani ahore atubwiriza kumenya Yezu uwo ari we cyane cyane muri mugenzi wacu

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho