Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cya Samweli 7,1-5.8b-12.14a.16
Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. Bukeye, umwami abwira umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.» Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo: «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ‘Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo? Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye. Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera, mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana.Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»