Isomo: Izayi 40,25-31

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 40,25-31

Ni nde mwangereranya na we? Ni nde twaba duhwanye?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze. Nimwubure amaso yanyu murebe: ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti «Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!» Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe. Umunyantege amuha imbaraga, agakomeza unaniwe. Abakiri bato bacika intege, bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose. Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa; bihute, nta kudohoka !

Publié le