Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9,38-40
Yohani aramubwira ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira.» Yezu ati «Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. Utaturwanya wese ari kumwe natwe.