Ivanjili ya Matayo 13,24-43 – Ku cyumweru cya 16 gisanzwe, A

Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza, abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. Ingano ziramera, zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. Abagaragu basanga nyir’umurima, baramubaza bati ’Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe? Ni iki gituma harimo n’urumamfu ?’ Arabasubiza ati ’Ni umwanzi wabigize !’ Abagaragu barongera bati ’Urashaka ko tujya kururandura?’ Ati ’Oya, muri uko gutoranya urumamfu, mutavaho murandura n’ingano. Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ’Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’»

Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we. Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura, isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.»

Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye.»

Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani; bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati

«Umunwa wanjye uzavuga mu migani,

nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.»

Hanyuma asiga aho rubanda, ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati «Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.» Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu; umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi; umwanzi warubibye ni Sekibi; isarura ni iherezo ry’isi; abasaruzi ni abamalayika. Nk’uko rero batoranya urumamfu, bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve!

Publié le