Ivanjili ya Matayo 6, 1-6.16-18 – Ku wa Gatatu, Icya 11, Mbangikane

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati “Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imbashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.

 

Ihige musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri : baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.

Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zinigira : zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri : ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.”

Publié le