Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,32-48 [ku cyumweru cya 19,C]

Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma. Nimugurishe ibyo mutunze, mubifashishe abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona. Koko, aho ubukungu bwawe buri, ni na ho umutima wawe uhora. Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga, bahite bamukingurira. Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze. Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!
Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.»
Petero ni ko kumubwira ati «Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?» Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye?Arahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi, maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu.
Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi; naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.»

Publié le