Ubundi Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira, arababwira ati «Umuntu waza ansanga, atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? Aba yanga ko yatangira kubaka, agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo ‘Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!’
Cyangwa se, ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko, niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri? Abonye bitamushobokeye, yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. Nuko rero, utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.