Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa. Nuko aravuga ati «Mu mugi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu. Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati ‘Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho, aribwira ati ‘N’ubwo ndatinya Imana bwose, kandi singire uwo nubaha, uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe.’»
Nyagasani arongera ati «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? Ndabibabwiye: izabarenganura vuba. Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?»