Ivanjili ya Mutagatifu Luka 24,13-35 – Ku wa gatatu wa Pasika

Kuri uwo munsi nyine, babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya.

Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi, aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?» Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima. Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.»

Nuko Yezu arababwira ati «Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze! None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?» Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.

Bageze hafi y’urusisiro bajyagamo, Yezu asa n’uwikomereza urugendo. Ariko bo baramwinginga bati «Gumana natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu.» Nuko arinjira, kugira ngo agumane na bo. Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Hanyuma agira atya arazimira, ntibongera kumubona. Basigara babwirana bati «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe!»

Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu. Bahasanga ba Cumi n’umwe bateranye, bari kumwe na bagenzi babo bandi, bavuga bati «Ni koko! Nyagasani yazutse kandi yabonekeye Simoni!» Na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati.

Publié le