Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,17-26 [Ku wa mbere, Adiventi 2]

Umunsi umwe, Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara.Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu, bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho. Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe.» Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati «Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» Yezu amenye ibitekerezo byabo, arababwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ‘Haguruka ugende’? Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi . . . », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!» Ako kanya, ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana. Nuko bose barumirwa, basingiza Imana, kandi barakangarana, bakavuga bati «Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!»

Publié le