Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 7,7-12 – [Ku wa kane, Icya 1, Igisibo]

Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa. Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se, yamusaba ifi, akamuhereza inzoka? Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye? Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira: ngayo Amategeko n’Abahanuzi.