Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,51-58 – Isakaramentu Ritagatifu, A

Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.»

Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.»

Publié le