Inyigisho: Ukaristiya ni isoko y’ubuvandimwe

Umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, A, 2014

Ku ya 22 Kamena 2014

Amasomo: Ivug 8,2-3,14b-16a; Zab147,12-13, 14-15,19-20; 1Kor10,16-17; Yh6,51-58

Bavandimwe, uyu munsi Kiliziya irahimbaza Umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu Umwami wacu. Uyu munsi watangiye guhimbarizwa mu gihugu cy’ububiligi mu kinyejana cya 13 ubwo Umuhire Yuliyana wa Retine yabonekerwaga akabwirwa ko Yezu mu Ukaristiya agomba kwizihizwa by’umwihariko kandi binoze, agatambagizwa hose no mu bantu bose ngo bakire urukundo rwe.

Uyu munsi wizihijwe bwa mbere I Roma mu mwaka wa 1264 na Papa urbani IV amaze kugisha inama abahanga mu nyigisho mbaturakwemera bariho icyo gihe, nka Mutagatifu Bonaventure na Mutagatifu Thomasi wa Akwini tunakesha indirimbo ya Rata Siyoni.

Ese Ukaristiya ni iki?

Mu kwizihiza uyu munsi mu gitambo cy’Ukaristiya bitwibutsa ko Ukaristiya ari urwibutso rw’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu Umwami wacu, akaba kandi n’ikimenyetso cy’ubumwe buranga abamwemera bose ndetse n’abantu bose. Ukaristiya yaremwe ku wa 4 mutagatifu na Yezu Kristu ubwe araye ari budupfire agira ati: “Iki ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa, iki ni amaraso yanjye agiye kubamenerwa kugira ngo mugirirwe imbabazi z’ibyaha.”(Mt26,28). Na n’ubu rero Ukaristiya iremerwa mu Misa igihe Umusaserdoti ari we “undi Kristu (alter Christus)” yambaza Roho Mutagatifu agashyira ku munwa we ariya magambo Yezu Kristu ubwe yivugiye ku wa 4 mutagatifu. Ubwo rero icyari umugati dusanzwe tubona kigahinduka Umubiri wa Kristu, icyari divayi kigahinduka Amaraso ya Kristu. Bityo rero tubibwirwa na gatigisimu ya Kiliziya gatolika “Ukaristiya ni Isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose mu bimenyetso by’umugati na divayi akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana”. Ukaristiya ni yo ishobora kongera kutwinjiza ku buryo bwuzuye mu isangira ryo ku wa 4 Mutagatifu, ikatwinjiza mu iyobera ry’umusaraba ryo ku wa 5 mutagatifu, ikatwinjiza mu iyobera ry’ikuzimu ryo ku wa 6 mutagatifu ndetse n’iyobera ry’izuka rya Kristu kuri Pasika nshya. Uko ni ko Misa ibumba iyobora ry’ugucungurwa kwacu maze umuntu wese winjiranyemo ukwemera akaronkeramo agakiza.

Ukaristiya ni ubukungu buhanitse. Ubukungu bw’ibyiza by’ijuru Kristu abumbabumbiye mu Isakramentu ritagatifu kugira ngo ribe mbere na mbere ifunguro ry’Umuryango w’Imana uri mu rugendo, nuko batungwe n’ibyiza by’Imana bakiri ku isi. Aha twibuke ko Ukaristiya yagenurwaga mu Isezerano rya kera na manu yatunze Abayisraheli mu butayu kurinda bageze mu gihugu cy’isezerano (Ivug 8,16). Ni na ryo funguro ridutunga, twe abari mu rugendo rugana ijuru. Iyo Ukaristiya ni isoko idudubiza ubutagatifu, ikaba n’iriba ry’umunezero usendereye inema n’ubutungane. Ukaristiya ni isoko y’umunezero, ni Yezu Kristu wese mu bumana bwe n’ubumuntu bwe, wicishije bugufi akigira umugaragu wa bose, akigaragaza yoza ibirenge by’intumwa ze, akageza n’aho adupfira ku musaraba hagati y’ibisambo bibiri.

Ukaristiya ni injishi y’ubumwe bw’ijuru n’isi, ikaba n’injishi y’ubumwe hagati y’abemera. Umutima wa Kristu soko y,ubutagatifu ubumbiye mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Ihuriro ry’umuntu n’Ubutatu Butagatifu ribera mu Ukaristiya. Mu Ukaristiya ni ho Kristu adutegereza ngo twishimane na we mu bukwe butagatifu nk’uko indirimbo ihebuje ibiduciramo amarenga igira iti: “Ijoro ryose naraye nshatse uwo umutima wanjye ukunda. Twari tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda; ndamufata nanga kumurekura ntamwinjije mu nzu ya mama, mu cyumba cy’uwanyibarutse (Ind3,1a.4). Mu gushengerera, Umuremyi wa byose ahura n’ikiremwa cye, umusumbabyose wicishije bugufi mu Ukaristiya agahura na muntu. Bityo ukaristiya ni yo banga riberamo ukwiranguriza kwa muntu mu Mana nk’uko Imana ubwayo yicishije bugufi yiha umutima wa muntu maze kamere muntu igataha muri kamere-Mana. Iryo banga risogongerwa mu isengesho ryo gushengerera Isakamentu ry’Ukaristiya.

Ese bigenda bite mu gushengera?

Mu gushengerera, ni ho umutima wabikereye wirekura, ukikingurira Yezu maze na we akawutahamo, akawusendereza bya byishimo bihanitse bitemba mu Butatu Butagatifu. Mu gushengerera umuntu yiranguriza mu rukundo rwa Kristu, akamwikonozamo maze akanyungutira urwo rujya n’uruza rw’ibinezaneza atewe no kwitwa Inshuti magara ya Kristu. We na Kristu bakunga ubumwe, bakaba umwe, bakaba “pata na rugi”, bagasa, bakagenda kimwe kandi bakagenza kimwe. Ni koko uwasogongeye ku byishimo bya Yezu nta kindi yararikira kibaho.

Kristu ni We mahoro yacu

Bavandimwe rero, Kristu dutura, Kristu duhabwa, Kristu dushengerera ni we mahoro yacu, ni we buzima bwacu. Umufite aba afite byose, umubuze ahomba byose. Ni byiza ko natwe twakwihatira kujya twitegura neza igitambo cy’Ukaristiya neza, ntidukererwe, tukagitura neza tutarangaye kuko twaba turangaranye ubuzima nya buzima tuvomamo. Kristu tugomba kumuhabwa neza twabyiteguye, ducyeye ku mutima, tutikinira cyangwa ngo usange duhurura gusa kugira ngo abandi batubone. Ibyo byaba ari ukumutesha agaciro. Kristu nitumukunde, tumukundire adukunde, adukundwakaze. Nimucyo dukunde kumushengerera, tumutuze mu mitima yacu, tumutuze mu buzima bwacu, atwitungire, atwigengere. Ni bwo koko tuzaronka gusa na we no kugenza nka we. Bibabaza Yezu kubona Umukristu yamara kumuhabwa, yasohoka mu kiliziya bamaze kumubwira ngo “Nimujyane amahoro ya Kristu”, ukumva ngo ni we ruharwa mu ngeso mbi, ngo ni umusinzi kabuhariwe, ngo ni umwambuzi, ngo ni indaya, ngo ni igisambo, ngo ni umurozi, ngo ni umugambanyi, ngo ni umwicanyi,… Ukunda Yezu, uhabwa Yezu, narangwe n’ingeso nziza zose dutozwa n’Ivanjiri.

Ukaristiya ni isoko y’ubuvandimwe.

Bavandimwe, Ukaristiya ni isoko ikaba n’ijishi y’ubumwe bugomba kuranga abemera Kristu bose by’akarusho, ndetse n’abandi bantu bose. Mu Ukaritiya, abakristu bose bahiga (gukora umuhigo) ubuvandimwe ku buryo buri wese yanaterura akabwira undi ati: “Muvandimwe ndagukunda, nzakubaha, nzagutabara, nzagufasha, iwacu mu muryango remezo ni ho bisangwa” (cfr Imihigo y’abavandimwe, Diyosezi Nyundo, 2001). Ni koko rero, Ukaristiya nitubere imvano n’ipfundo ry’ubumwe, tubane mu mahoro, tubane kivandimwe nk’abasangirira koko ku meza amwe. Nk’uko Paulo Mt abivuga : “…muri Kristu ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga, ahubwo haba havugwa Kristu uba muri muri byose na bose”(Kol3,11). Aha twagira tuti: “Muri Kristu, ntihaba hakivugwa Umuzungu, Umwarabu cyangwa Umwirabura; muri kristu nta Munyarwanda, nta Mugande, nta Munyekongo, nta Munyatanzaniya, nta Murundi…; muri Kristu nta mugufi nta muremure, nta nzobe nta n’igikara, nta wo mu majyepfo nta wo mu majyaruguru; muri Kristu nta mukire nta mukene, nta mwana, nta rubyiruko nta musaza cyangwa umukecuru; muri Kristu nta mugabo nta mugore; muri Kristu, nta munyamujyi nta munyacyaro; muri Kristu nta muhanga nta muswa,…Kristu aba byose muri bose”. Muri Kristu, ibyo dutandukaniyeho aho kugira ngo bitubere isoko y’amatati n’umwiryane, ahubwo bitubera isoko y’ubwuzuzanye, maze buri wese akabona undi nk’aho ari umuvandimwe agomba kunganira mu byo amurusha kubera impano yahawe na Nyagasani, aho kumubonamo umuntu udafite agaciro, ukwiye gusuzugurwa, cyangwa se uwo bahanganye agomba kwikiza. Iyo Abakristu dutambagiza Isakramentu ry’Ukaristiya turirimba twishimye kandi tumuramya, buriya tuba duhamya ko turangajwe imbere n’uwo twayobotse ari we Yezu Kristu. Duhamya ko Kristu ari we Kuri kwacu, Rumuri rwacu, Mahoro yacu, Buzima bwacu. Tuba tumutambagiza mu mitima yacu tukayimukingurira ngo ayitahe ayigire nk’uwe. Tuba tumugeza n’aho dutuye, n’aho tunyura hose kugira ngo ahigarurire. Gutambagiza Yezu kuri uyu munsi w’Isakramentu tuba duhamya kandi dushimangira bidasubirwaho, nk’uko byavuzwe haruguru, ko turi abavandimwe muri Yezu kristu, ko turi abana b’Umubyeyi umwe Data wa twese udukunda uri mu ijuru. Duhamya ko turi umwe nk’uko Pawulo yabwiye Abanyakorinti ati: “Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe”(1Kor10,17).

Bavandimwe, mu kwizihiza Isakaramentu ry’Ukaristiya, ngaho nidufate ingamba zo kubaho no kubaho neza. Kubaho neza ni ukubaho dukunda Kristu kandi dukundana nk’uko yadukunze. Ni bwo tuzagira ubugingo kandi tukizera tuzasangira na we ubugingo bw’iteka yasezeranyije abamuhabwa babikwiriye. Naho ubundi byaba ari ukubaho tutabayeho cyangwa se turushya iminsi.

Bikira Mariya wakiriye Yezu Kristu akamudushyikiriza, akaba aganje hamwe na we mu ijuru nadusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho