Ko iby’isi bidushuka?

INYIGISHO YO KUWA 8 UGUSHYINGO: KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA MIRONGO ITATU NA KIMWE GISANZWE UMWAKA C

“MBONYE UKO NZABIGENZA, KUGIRA NGO NIMARA KUVA MU BINTU BYE NZABONE ABANYAKIRA IWABO”.

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Rom 15,14-21

                       ZABURI: 98(97) ,1,2-3ab, 3c-4

                       IVANJILI: Lk 16, 1-8

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none, ku wa gatanu w’icyumweru cya mirongo itatu na kimwe gisanzwe umwaka C, riradufasha kuzirikana ku iherezo ryacu ubwo tuzaba tugomba kumurikira Nyagasani ibyo yaturagije muri ubu buzima.

Ivanjili tuzirikana kuri uyu munsi iratubwira uburyo umucungamutungo yitwaye nabi mu bintu bya shebuja kugera ku ndunduro. Nyuma y’imicungire mibi wenda birimo no kunyereza umutungo w’abandi, uyu munyabintu yakoze ikosa rikomeye ryo kugambana n’abari bafitiye shebuja imyenda, bahindura inyemeza-buguzi birushaho gutera igihombo shebuja, we agambiriye kuzabona umwakira iwe igihe azaba yarirukanywe ku kazi ke.

Ivanjili isoza Shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu ngo kuko yamenye kwiteganyiriza, akanzura avuga ko abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge abana b’urumuri.

Bavandimwe, iri jambo ry’Imana riratubwira ukuri kubaho muri iyi si aho dusanga abantu barabaye indashyikirwa mu kinyoma. Ukuri kugaragarira buri wese kukimwa umwanya, umunyakuri agakwenwa mu gihe atarakuzira, akagenda yunamye mu gihe umunyakinyoma uzwi na bose agenda yemye afite ishema n’isheja. Ngo umugabo n’urya utwe akarya n’utw’abandi.

Iyi Vanjili n’ubwo itubwira ibyo tubona mu buzima bwacu bwa buri munsi, iraducira amarenga kandi ikatuburira uko tugomba kwitwara nk’abagenzi bajya mu ijuru.

Icy’ibanze tugomba kumenya ni uko ibyo dutunze byose kugeza ku buzima bwacu atari umutungo wacu bwite ahubwo ari indagizo tugomba kuzamurikira nyirayo igihe kigeze. Ntawe uzi umunsi n’isaha ariko tuzi neza ko igihe kizagera. Kubaho rero nka bamwe, ntakwibaza uko bizagenda icyo gihe ni ubupfa-mutima.

Mu buzima kubasha kugera ku mwanzuro w’ibibazo duhura na byo ni ubutwari kandi ni cyo tugomba guharanira. N’ubwo tutakora bimwe n’iby’uriya munyabintu, tugomba natwe kwibaza nka we kandi tugashaka igisubizo.

Mutagatifu Agusitini agira ati: “Imana yaturemye tutabigizemo uruhare ariko ntabwo izadukiza tutabigizemo uruhare”. Ni ngombwa Bavandimwe ko duhora duharanira ko igihe nyir’umuringa azazira twazatega ukuboko bitadutunguye cyane. Uburyo bwo kubigeraho nta bundi butari uguhora duharanira gukora icyiza tuzirikana ko buri munota na buri segonda tubonye ari inyongera ku gihe Nyagasani yatugeneye.

Ni ngombwa ko duharanira ko niturangiza ubu buzima tuzaba twiteguye kubana n’Imana aho yateguriye abazaba barakurikije amategeko yayo. Dufite amahirwe akomeye ko n’iyo twacunze nabi umutungo twaragijwe Nyagasani yaduteganyirije inzira yo kumugarukira. Nitumugane mu isakaramentu ry’imbabazi tumusuke amarira imbere ni umubyeyi azatubabarira.

Dusabe ingabire yo kuba maso kugira ngo iby’isi bidushuka bitazatubuza ubugingo bw’iteka twaremewe.

Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa adusabire!

Padiri OSWALD SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho