Kristu yatsinze urupfu, atsinda icyaha na shitani

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya Pasika, 06 Mata 2015

AMASOMO : Intu 2,14.22b-32 ; Zab 15,1-2a.5,7-8,9-10,2b.11; Mt 28,8-15.

Bavandimwe bana b’Imana, Kristu Yezu akuzwe!

Bavandimwe, kuri uyu wa mbere wa Pasika Kiliziya Ntagatifu Umubyeyi wacu yaduteguriye amasomo matagatifu akomeza kudufasha kuzirikana no gucengera neza iyobera rya Pasika.

Uhoraho Imana ntazatererana ubugigo bwanjye.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa twumvise ukuntu Intumwa ziyobowe na Petero zivuga zishize amanga ibyerekeye Yezu Kristu. Ziramamaza ibikorwa bye muri rubanda kandi zikanamamaza iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo n’uko Nyagasani Imana yamukoresheje ibitangaza mu bantu. Ni byo koko Nyagasani Yezu yaje mu nsi kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo buhoraho. Yezu Kristu kugira ngo atugeze ku mukiro wuzuye byari ngombwa ngo apfe. Intumwa zirabihamya, zikanagaragaza uburyo yapfuye urw’abagome kandi we ari intungane. Abamwishe bakomeje kugira ubwoba kubera ingaruka z’icyaha bari bakoze bamena amaraso y’intungane (inzirakarengane). Nyamara ikibabaje ni uko bo badashaka guhinduka ngo bamwemere kandi na bo yarabapfiriye.

Yezu Kristu wapfuye akazukira ku dukiza ni We tuvuga muri iyi minsi ya Pasika. Koko nkuko twabiririmbiwe mu gitaramo cya Pasika igihe baririmbiraga itara rya Pasika, kuvuka ntacyo biba byaratumariye iyo tutagira amahirwe yo gucungurwa. Icyaha cyahanaguwe n’urupfu n’izuka bya Kristu. Ni amahirwe akomeye kuri twe abana b’Imana kuko urupfu n’icyaha byatsiratsijwe burundu. Ni koko Imana ntiyari kwemera ko urupfu ruherana Umwana wa yo. Natwe muri Batisimu duhinduka abana bayo yihitiyemo, umuryango watoranyijwe, ibiremwa bishya, ni yo mpamvu atazatererana ubugingo bwacu mu kuzimu, ahubwo azakomeza kutwereka inzira ze kandi atwuzuzemo ibyishimo, atwereke n’uruhanga rwe.

Bavandimwe, ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu kuko muri We hari umukiro, hakaba n’ubugingo n’izuka ryacu. Ibi ni byo twizihiza muri iyi minsi ya Pasika. Aha niho hari insinzi yacu, kuko Yezu mu kuduha ubuzima yabanje gutsinda icyabutuvutsa cyose: urupfu, icyaha na shitani. Ubu turi abana b’urumuri kandi urupfu ntirukidufiteho ububasha kuko rwatsinzwe burundu.

Ubu bwoba buvanze n’ibyishimo aba bagore bagaragaza burerekana ko Nyagasani Yezu abari hafi. Muri bo barumva bishimye ndetse n’ikiniga kikaza ku buryo nabo ubwabo batasobanura. Nyamara ni uko Nyagasani Yezu yari yiteguye guhura nabo. Nyagasani iyo adusanganiye dusabwa n’ibyishimo nkuko aba bagore bari bameze. Hari ubwo wasanga wamera nk’aba bagore, nawe ufite ibyishimo nk’ibi ariko ntumenye aho bituruka; ni ukubera Pasika. Nyagasani mwarahuye, usangira nawe, umwibonera n’amaso yawe? Arakubwira guhera uyu munsi nkuko yabwiye aba bagore ati: “Gira amahoro”, “wigira ubwoba”. Nyagasani ni umukiza, ni umucunguzi, araduhumuriza. Ni Mumaragishyika. Ubu noneho dufite icyo twabwira abandi: Pasika ya Yezu Kristu. Uyu mutsindo ni wo wacu twe abamuyobotse. Uwabonye Yezu aramuramya! Aba bagore bakimara kumukubita amaso ntakindi bakoze bahise bamuramya, bapfukama ku birenge bye ni uko Yezu abaha ubutumwa nyuma yo kwakira ihumure rimuturutseho.

Umuririmbyi wa Zaburi aragira ati: “Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe, amagara yanjye akamererwa neza, n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze; kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana” (Zab 15,9-10). Ni koko Nyagasani We watsinze urupfu, icyaha na shitani ntiyakwemera twe abo yiremeye mu bwiza bwe du heranwa n’urupfu ahubwo tuzabaho. “Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho”(Zab 117, 17).

Bavandimwe, amaraso ya Kristu yaducunguye yaduhaye imbaraga n’ububasha ku mukiro w’ubugingo buhoraho iteka. Twe turasabwa kumwemera gusa. Dutere intambwe imwe gusa tumusanga aduterere izindi mirongo urwenda n’icyenda zisigaye. Nidufate imitwaro yacu twe turushye kandi turemarewe tumusange aturuhure kuko agira umutima woroshya. We mukiro wacu akaba n’agakiza kacu ni tumuhungireho tumwereke ubuzima bwacu, tumubwire abataramumenya ngo nabo bamumenye kandi bamuyoboke. Ntitukishyire mu ngorane kandi Kristu byose yarabitwishyuriye, ahubwo dukere kumukurikira maze turonke ubuzima buhoraho kuko ni cyo cyamuzanye mu nsi ngo turonke ubwo buzima buhoraho iteka.

Yezu wazutse arashaka ko nta n’umwe uzimira, ahubwo twese dufatane urunana dutaguze tumusanga ni We mahoro yacu, ni We buzima bwacu.

Nyagasani yezu nabane namwe! Mukomeze mugire Pasika nziza!

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho