Kubaho by’akarusho

Inyigisho yo ku wa 4 w’icya 29 Gisanzwe A, 22 Ukwakira 2020

Umutagatifu duhimbaza : Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri

Amasomo: Ef 3, 14-21; Zab 32, 1-2,4-5,11-12,18-19; Lk 12, 49-53

Koroli Wojtyla yavutse mu mwaka w’i 1920 i Wadowice ( Polonye). Mu busore bwe yatekerezaga kwiha Imana mu muryango w’Abakarume kuko yakundaga cyane Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu na Yohani w’Umusaraba. Nyamara yaje kwinjira mu Iseminari Nkuru ya Krakoviya aza kuba umusaserdoti. Mu mwaka w’i 1978 ni bwo yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika afata izina rya Yohani Pawulo wa 2. Mu myaka 27 yamaze ku ntebe y’Ubushumba bwa Kiliziya Gatolika ku isi yaranzwe no gukora ingendo nyinshi za gitumwa harimo n’urwo yakoreye iwacu i Rwanda mu mwaka w’i 1990, yaranzwe kandi no kwegera urubyiruko mu mahuriro ye na rwo, yaranzwe no kwegera no kuvugira abababaye, abarwayi, kurengera umuryango wo shingiro ry’ubuzima n’ubutugane. Ntitwabura kuvuga ko yanditse kandi amabaruwa menshi ya gishumba afasha killiziya mu bihe iba iri kunyuramo. Yatabarutse ku wa 2 Mata 2005. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, udusabire.

Bakristu bavandimwe, iyo duhimbaza umutagatifu nka Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, biratworohera cyane bikanatunezeza kuko ari umuntu twiboneye n’amaso yacu kuri bamwe, cyangwa se umutagatifu utwegereye cyane kuko yadusuye akaduha ubutumwa cyangwa se akaba ari uwo mu bihe byacu bya vuba.

 Ibyo kuri twe abakristu bijye biduhamiriza ko kuba umutagatifu mu buzima bwa none (bugoye) bishoboka. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yabaye umuhamya wa Kristu kugeza ashizemo umwuka w’abo ku isi maze yimukira bidatinze mu Ngoro ya Nyir’Ijuru yakoreye ubudatuza kugeza mu bukambwe bwe. Mwibuke uko yababariye uwashakaga kumuvutsa ubuzima, aha yatanze urugero rwiza ashyira mu bikorwa Invanjiri ya Yezu, mwibuke uko yaharaniye amahoro ku isi ahuza iteka impande zishyamiranye, mwibuke ukwicisha bugufi kwe ndetse n’uko yahoraga adusaba twe abakristu gatolika kubana kivandimwe n’abo tudahuje ukwemera n’ibindi byinshi byiza byamuranze…..

Tubihuje n’Ivanili ya none biratugaragarira koko ko gushyira mu bikorwa Ivanili ya Kristu ari ukubaho by’akarusho cyangwa bitandukanye n’uko abandi babaho bya gihogera, ibyo rero bigatera ubwitandukanye haba ku nshuti, ku bavandimwe, ku bo dusangiye imirimo….

Gushyira mu bikorwa Ivanjili ya Yezu ni uguhitamo uruhande kandi rero urwo ruhande ni rwo rwiza kandi nyakuri kuko ntawahisemo Yezu n’Inkuru Nziza ye wakozwe n’isoni ahubwo nyuma y’ubu buzima agororerwa Ingoma y’ijuru kabone n’ubwo yabanza kunyura mu bubabare bwo muri ubu buzima.

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri adusabire natwe kuba abahamya ba Kristu muri ibi bihe byacu bitoroshye, byuzuyemo indwara n,ibyorezo, ubukene, ubwitandukanye n’urwango bikomoka ku ntambara z’urudaca, ubuyobe bwiyongera hirya no hino n’ukwemera kugenda kuyoyoka….

Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa kabiri tube hafi maze nkawe tube abahamya ba Kristu, Amen!

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho