Ku wa Gatatu wa Pasika, 04/04/2018:
Isomo rya 1: Intu 3, 1-10
Zab 105 (104), 1-9
Ivanjili: Lk 24, 13-35
Ibyo Bibiliya itubwira ku bigishwa babiri bisubiriye i Emawusi, bibumbye ingingo nyinshi twazirikana muri iki cyumweru cya Pasika. Uburyo bacitse intege bakiheba bakisubirira imuhira, uko bagendaga bajujura ku byari bimaze kubera i Yeruzalemu nta garuriro, uko Yezu wazutse yabegereye akagendana na bo, uko basobanukiwe Yezu amaze kumanyura umugati akabahereza, uko Yezu wazutse yazimiye ako kanya bakabura aho agiye, ishyaka bahagurukanye basubira i Yeruzalemu…Ibyo byose bibumbatiye inyigisho zatugirira akamaro turamutse tuzirikanye cyane mu mateka y’ubu n’imibereho yacu kuri iyi si.
Reka tugaruke gato ku buryo Yezu yagendanye n’abo bigishwa bari bameze nk’abahumirije. Icyatumye badahita bamumenya ni iki? Impamvu ni uko batari bazirikanye ku magambo yari yarababwiye. Ni ayerekeye urupfu yagombaga guhabwa atahwemye kubabwira. Yabivuze incuro zirenze ebyiri. Yarinze azuka izo nyigisho batazibutse. Ubwo burangare bw’intumwa n’abandi bigishwa bwumvikanisha ukuntu ubwenge bwacu buri hasi cyane ku buryo budahita bufutukirwa n’ijambo Yezu Kirisitu atubwira. Nyamara ibihe byose tunyuramo byaba byiza byaba agahomamunwa, byose bimurikirwa n’Ijambo Yezu Kirisitu yatubwiye.
Ni uko bitumereye kugeza na n’ubu. Wasonabura ute ukuntu Inkuru Nziza imaze imyaka irenga ibihumbi bibiri, ariko nyamara tukaba tugishidikanya mu byo Yezu Kirisitu yatwigishije.
Ni igihe cyo kwihatira gushishikariza ababatijwe kwemera ko Yezu Kirisitu ari muzima. N’abigishwa, ni ngombwa kubafasha kumva ko Yezu Kirsitu ari muzima kandi atuba hafi. Mu nyigisho za Gatigisimu zitegurira amasakaramentu, si ngombwa kuvuga menshi cyangwa kubugutana muri byinshi: amashusho, amasenema n’ibindi byinshi by’ibikinisho tutabona aho dukwiza. Igikwiye, ni ukubatoza gushenegera Yezu Kirisitu wapfuye akazukira kudukiza. Mu gushengerea Yezu Kirisitu no gutangarira ubuhangange bwe, aho ni ho tuvana imbaraga zituma tuyoboka inzira izira umuze y’ubugingo bw’iteka.
Nyagasani Yezu Kirisitu, wowe wegereye abigishwa b’i Emawusi mukagendana ukabahingutsa aho wamanyuriye umugati bagasobanukirwa, gira impuhwe uhe urumuri ruhagije abantu b’ubu, bareke kububira mu bibi. Bahugukire kugushengerera kuko ari ho bazakubonera by’ukuri.
Padiri Cyprien Bizimana