Kumurikira Nyagasani ibyo yaturagije

Inyigisho yo ku cyumweru cya 33 gisanzwe umwaka wa Liturujiya A

Amasomo :  Imig 31,10-13.19-20.30-31;Zab 127(128),1-2,3,4.5c.6a; 1Tes5,1-6;Mt 25,14-30

Buri wese azakora umutambagiro wo kumurika ibyo Nyagasani yaturagije

Bakristu bavandimwe, amasomo yo mu minsi ya nyuma y’umwaka wa Liturujiya agenda atuganisha ku iherezo rya byose, ku munsi w’urubanza. Ayo masomo kandi akagenda adushishikariza kuba maso kuko tutazi umunsi n’isaha Nyagasani Yezu azagarukira. Dushishikarizwa kandi gukomera ku masezerano twagiranye n’Imana ndetse na bagenzi bacu maze tukaba indahemuka. Kuri iki cyumweru kibanziriza icya nyuma cy’umwaka A, amasomo y’uyu munsi aratwereka ko Imana yatugiriye icyizere  idushinga ibyayo byose ibinyujije mu mpano zinyuranye, kandi hakazabaho n’umunsi tutazi w’umutambagiro aho buri wese azasabwa kumurika ibyo yaragijwe.

1.UMWIZERWA NI INDE?

Bamwe mu bagirana amasezerano Isomo rya mbere rituratira ni umugore wo kwizerwa ; ni umugore w’umutima. Ni umugore witangira urugo rwe, bityo ubwo bwitange bukamutera umunezero maze akabikundirwa. Nta washidikanya ko urwo rukundo rwo kwitangira urugo rwe rushushanya urwo Imana idukunda, Yo itwitangira, ikatugirira icyizere kugera ubwo idushinze ibyayo byose ngo tubigenge kandi tubitegeke. Bikatwumvisha kandi ko nk’uko ibyiza byose by’umugore bishimisha umugabo we ni na ko natwe ibyo twakoze neza byose bishimisha Imana kandi bigakomeza amasezerano tuba twaragiranye. (Imig 31,10-31). Babyeyi rero, buri wese nakomere ku isezerano rye, buri wese agororokere mugenzi we.

Ivanjili na yo yabitwibukije ; yatubwiye ko uwizerwa ari ukoresha neza amatalenta Imana yamuhaye bityo akayabyaza umusaruro. Isomo rya kabiri ryo   ryatubwiye ko ari umwana w’urumuri n’amanywa, udasinzira nk’abandi ahubwo agahora ari maso kandi yirinda gutwarwa n’irari kugira ngo adaheranwa n’iby’isi kandi hari ibihe bya nyuma bizasobanura byose.

Yezu Kristu mu gusobanura uko bizaba bimeze mu bihe bya nyuma arifashisha imigani. Uyu munsi umugani w’amatalenta ni wo mugani wa nyuma mu migani Yezu yaciye dusanga mu Ivanjili yanditswe na Matayo ivuga ibihe bya nyuma.

Igihe cy’amateka mabi ya muntu gitangirana n’igihe Nyagasani aba adahari ; muntu ahita  agwa mu bishuko byo  kubaho nk’aho nta  rubanza  n’ubutabera bizabaho. Ibi bihe ni byo Umwami wacu Yezu yagereranyije n’urugendo umuntu yafashe ariko agahamagara abagaragu be akababitsa amatalenta ye.  Bityo abagaragu beza bayabyaje umusaruro naho umugaragu mubi wari wahawe italenta imwe aragenda ayitaba mu gitaka (Mt25, 15-18).

Muri uyu mugani, umuntu warugiye kujya mu rugendo ashushanya Imana ; Imana yaturemanye impano n’ingabire nyinshi kandi zinyuranye. Buri wese rero ahamagarirwa kuzikoresha neza kandi mu bwigenge. Abagaragu bagashushanya twebwe abantu ; abamuritse amatalenta yabo bakongeraho n’inyungu bashushanya abakristu bakoresha neza impano bahawe maze zikunguka abandi bakristu, ubukristu bukagenda bushinga imizi. Umugaragu wa gatatu watabye italenta ya shebuja mu gitaka ashushanya abantu bibwira ko ntacyo bahawe, ko ntacyo bakungura umuryango w’Imana, abakristu bafata Imana uko itari. Igihe kirekire gishushanya umwanya duhabwa muri iyi si turi bazima. Igihe cy’imurikisha amatalenta gishushanya umunsi w’imperuka, kuri uyu munsi buri wese azabazwa ibyo yahawe. Abazaba barabaye abagaragu b’imburamumaro ni ukuvuga abatarakoresheje neza impano n’ingabire bahawe na Nyagasani bazajugunywa hanze aho bazarira kandi bagahekenya amenyo. (Mt25,28-30).

2.TWABIKIJWE AMATALENTA

Ubuzima bwa muntu buyoborwa n’ibimenyetso by’Imana kandi ikarekera uburenganzira busesuye  ibiremwa byayo. Ibi bikagaragaza icyizere n’icyubahiro bikomeye iha  ibiremwa byayo.

Yezu Kristu mu gusobanurira abigishwa be na rubanda ubuntu Imana yagiriye abantu, uyu munsi arifashisha umugani w’amatalenta.  Twibutse ko Italenta imwe ingana n’ibiro 34 bya zahabu cyangwa se Feza. Mu gihe cya Yezu ikiro kimwe cya Zahabu cyanganaga n’inshuro ibihumbi bitandatu by’umushahara w’umukozi, ni ukuvuga ko italenta imwe umukozi yayikoreraga iminsi ibihumbi bitandatu.

Bavandimwe, Imana yatugiriye icyizere gikomeye maze idushinga ibyayo byose maze itugira abagaragu bo kwizerwa. Muri iyi si dufite byinshi twaragijwe n’Imana ngo tubigenge mu burenganzira bwacu ariko bikaba atari ibyacu ; ni iby’Umuremyi wa byose ari We Imana Data. Yabiduhaye kubera icyizere idufitiye, bityo rero na Yo idusaba kumenya gukorana na Yo, tukamenya gucunga neza ibyayo kandi tukabibyaza umusaruro kuko igihe nikigera izadusaba kubiyimurikira.

3.BURI MUNTU NI NTASIMBURWA MU MWANYA WE.

 Mu mibereho ya muntu, buri gihe ahora ashaka kwigereranya n’abandi. Rimwe na rimwe ntamenye uruhare rwe n’imbaraga yifitemo. Bityo akagwa mu gishuko cyo kutamenya impano cyangwa ingabire Imana yamuhaye. Buri wese afite umwanya we ndetse n’ibyo ashinzwe muri Kiliziya umuryango w’abana b’Imana, kandi n’uburyo bwo gukora buri kwinshi. Pawulo mutagatifu, ati :  “ku bwa Roho, umwe ahabwa amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvuga ubumenyi, umwe ahabwa ukwemera guhebuje, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi. Umwe ahabwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura. Umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye…Muby’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi ; ariko izo ngingo n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe : ni ko bimeze no ku mukristu” (1Cor12,4-12). Dufite impano n’ingabire zinyuranye ariko muri ubwo budasa ziruzuzanya.

Mu kuzirikana ku mpano cyangwa se ingabire buri wese afite, nibajije umwihariko wanjye mu bandi.  Buri muntu ni intasimburwa mu maso y’Imana. Ese ni izihe ngabire, impano cyangwa se amatalenta nahawe na Nyagasani mbyaza umusaruro ?  Ese mu mpano Imana yampaye, mu myifatire n’imikorere Imana yampaye mbikoresha neza nk’umugaragu mwiza w’indahemuka, uzagororerwa ? cyangwa se nitwara nk’umugaragu mubi wafashe impano nkazihisha, sinzibyaze umusaruro, ntizigirire abandi akamaro maze nkamera nk’uriya mugaragu  mubi ?

4.DUHORE TURI MASO.

Bavandimwe, igihe Nyagasani Yezu azagarukira ntabwo kizwi. Bityo rero duhamagarirwa guhora turi maso kandi turangwa n’ubudahemuka.  Mu myifatire ya muntu urambirwa vuba ndetse akarangwa n’ubwoba, ashobora kuvuga ko Imana itakije cyangwa se ko yazimiye maze agatangira kugira imyitwarire mibi, akamera nk’abo mu gihe cya Nowa ; ngo bararyaga, bakanywa, bakarongora, bakinezeza kugeza ubwo Nowa yinjiriye mu bwato (Mt24,37-39).

Uyu munsi Nyagasani Yezu aradusaba kutagwa mu mugishuko cy’imyitwarire ishaka kumvikanisha ko Imana itabaho cyangwa se ko itazagaruka kubaza buri wese ibyo yamuhaye. Twabishaka tutabishaka Imana yahozeho- iriho kandi izahoraho iteka ryose. Bityo rero ku munsi w’urubanza buri wese azinjira amurikire Imana ibyo yamuhaye byose. By’ umwihariko, buri wese yahawe ibyo abashije.

 Mu cyumweru gishize ni bwo Liturujiya yatubwiye iby’uwo munsi ibigereranya n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo bajya gusanganira umukwe. Imyitwarire ya batanu muri bo yaritangaje : kujyana amatara nta mavuta yo kongeramo ! Twibutswaga ko amavuta yo kongera mu matara yabo ari ibikorwa byiza bya muntu n’urukundo afitiye Kristu we mukwe mukuru, we Databuja w’      ikirenga. Uyu munsi ibyo bikorwa na none Yezu arabigereranya n’amatalenta twaragijwe.

5.UMUTAMBAGIRO WO KUMURIKA AMATALENTA

Mu magambo meza cyane yuzuye ishimwe, nyiramatalenta yasubiriragamo abagaragu be ba mbere bazaga kumurika amatalenta baragijwe ndetse n’urwunguko rwayo, ni na ko amatsiko yakomezaga kwiyongera mu bantu bari bitabiriye uwo muhango. Bibazaga uko biza kugendekera uriya mugaragu wa gatatu kuko bari bazi neza ko yahishe amatalenta ya shebuja mu gitaka. Muby’ ukuri, ntabwo yigeze yiba cyangwa se ngo yangize amatalenta ya shebuja. Ariko isomo ryakurikiyeho rirakomeye. Yaragawe kuko yari azi neza icyo Shebuja ashaka ariko ntiyagikora. « Nzi ko uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. Naratinye, ndagenda mpisha talenta yawe mu gitaka : none dore ibiri ibyawe» (Mt25,24-25).  Yezu ati : « Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka ariko ntakiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi ; naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi azabazwa byinshi ; n’uwo bazaba barashinze byinshi azabazwa ibiruta iby’abandi » (Lk 12,47-48).

Bavandimwe, ntawavuga ko atazi icyo Imana ishaka. Yezu ati : « Icyo uwantumye ashaka ni uko ntawe nzimiza mu bo yampaye ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka » (Yh6, 39). Twagiriwe  ubuntu bugeretse ku bundi, duhabwa byinshi  ku buntu, Imana natwe izadusaba ko tuyimurikira ibyo twungutse. 

Icyaha gikomeye uyu mugaragu wiswe mubi yakoze ni uguhindanya isura ya Shebuja, akamufata nk’umunyagitugu kandi utarangwa n’impuhwe. Bavandimwe tumenye ko umugani ugana akariho, natwe mu mibereho yacu rimwe na rimwe tugwa mu gishuko cyo kutizera Imana, tukaba twayigira umubeshyi cyangwa se umuterabwoba, maze tukamera nk’abakurambere bacu Adamu na Eva.        (Intg3, 1.5). Iyo icyo cyizere cyayoyotse usanga bamwe batangira kuyoboka abazimu, kuraguza, guterekera, kwiringira imbaraga zabo n’iz’abakomeye gusa. Bikarangira isano iri hagati ya muntu n’Imana iba yapfuye.

Bikarangira aguye mu gishuko   cyo kudafata Imana nk’umubyeyi wacu wuje impuhwe n’urukundo, nk’Imana yagiranye amazereno na muntu yo kumukiza, ahubwo akayifata nk’umukeba uharanira inyungu ze gusa kandi akivanga mu byishimo bya muntu. Icyo gihe rwose tuba turimo gutayanjwa. Tuba tugwa mu bujiji bukabije bwo kutamenya isura nyayo iri hagati y’Imana na muntu.

Uyu mugaragu mubi ntabwo yaciriwe urubanza kuko atakoresheje italenta ya shebuja, cyangwa se kuba umunyabwoba gusa, ahubwo ni uko yafashe Shebuja uko atari ; yatinye shebuje maze ubwo aba ararwishigishiye, kandi ngo urwishigishiye ararusoma.

6.UWASOBANUKIWE ARASOBANUKA.

Umuntu utarasobanukirwa n’imimerere n’imiterere y’Imana ntashobora kumva imikorere yayo. Ingero ni nyinshi :  Yezu avuga Imana nk’umuhinzi uhuza abakozi bose mu mugani twita « uw’umukozi wo ku isaha ya nyuma » maze abandi bakozi bakamwita umukoresha w’umuhemu (Mt20,12), Imana yigaragaza kandi mu mugani w’Umwana w’ikirara, aho umwana w’imfura wibwiraga ko ari we ugomba gutoneshwa ariko akaza gutungurwa n’uko se yakoreye umunsi murumuna we, agafata se nk’umubyeyi w’umuhemu (Lk 15,29-30). Imana ni Inyampuhwe, ni Nyirimbabazi, ni Nyirubutagatifu n’Ubutungane kandi ikaba n’umucamanza utabera. Iha buri wese icyo akwiye.

Umugaragu w’umunyabwoba kandi ufata shebuja (Imana) uko atari byarangiye aranzwe n’ibi :

-Adakunzwe na shebuja n’ubwo we yibwiraga ko  akora ibikwiye : icyo Yezu adushakaho ni uko twakoresha neza impano yaduhaye kugira ngo zigirire abandi akamaro. Gupfukirana izo mpano ni ukurwicira.

-Yajugunywe hanze ; ibi biraducira amarenga y’uko bizatugendekera ku munsi w’imperuka igihe cyose tuzaba tutakoresheje neza ingabire twahawe. « Ibihugu byose bizakoranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. Abwire abari iburyo bwe ati : nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe ingororano mwateguriwe kuva isi ikiremwa […] Hanyuma azabwire ab’ibumoso bwe ati ; nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka » (Mt25,32-34.41).

Bavandimwe, umunsi Nyagasani Yezu azaziraho ntabwo uzwi ; nta n’umwe uzi igihe n’isaha, kuko uzaza nk’igisambo mu ijoro (1Tes5,1-3). Iyo umugore atwite aba azi neza ko azabyara ; ariko igihe cyagera agatungurwa n’ibise kandi ntaho yabihungira. N’umunsi wa Nyagasani ni ko uzaba umeze. Twabwiwe kenshi ko hazabaho imperuka, mbese tumeze nk’umugore utwite udashobora guhunga ibise. Bityo rero bavandimwe, turi abana b’urumuri n’amanywa, tugomba guhora twiteguye turangwa n’ubudahemuka, ukwemera, ukwizera n’urukundo kandi dutegereje ihindukira rye, ubwo ni bwo tuzaba dusobanukiwe kandi dusobanutse.

Bikira Mariya utabara abakristu, adusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Sylvain Sebacumi

Paruwasi KABUGA/ Diyosezi KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho