Kungura umubiri wa Kristu

Inyigisho yo ku wa 21 Nzeli 2013: Mutagatifu Matayo, intumwa

Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ef 4, 1-7.11-13; 2º. Mt 9, 9-13

Duhimbaze uyu Munsi mukuru wa Mutagatifu Matayo Intumwa, tuzirikane ko we na bagenzi be nta kindi bihatiye gukora, usibye gukomeza guteza imbere Umubiri wa KRISTU. Ni ingingo imwe twahisemo kuzirikana none, ingingo twasanze mu isomo rya mbere.

Muri Bibiliya Ntagatifu y’Ikinyarwanda, umutwe wa kane w’Ibaruwa yandikiwe Abanyefezi, wahawe inyi nyito: Gufatanya kungura umubiri wa KRISTU. Ni Pawulo intumwa washishikarije iyo Kiliziya gufatanya kungura umubiri wa KRISTU, abibahamo urugero kuko atigeze adohoka kwitangira ubutumwa n’ubwo yari mu munyururu bwose azira YEZU KRISTU. Yatweretse ko natwe, uko byagenda kose, tugomba guhatana n’aho twanyura mu mahwa y’inzitane kugira ngo tudapfusha ubusa ingabire YEZU KRISTU yaduhaye. Ashaka ko abo yahaye kuba intumwa bamutumikira batijana; abo yahaye kuba abahanuzi bahanure nta bwoba; abo yahaye kuba abogezabutumwa bitabire ubutumwa nta bunyanda; abo yahaye kuba abigisha na bo bitangire umurimo mu ikoraniro nta buhemu.

Mu ntangiriro za Kiliziya, hari amatsinda atatu y’ingenzi yafatanyaga kugira ngo iyogezabutumwa rigende neza: abitwaga intumwa cyangwa abogezabutumwa, bari abatagatifujwe (ababatijwe) bavaga mu mujyi bajya mu wundi bajyanywe no gutangizayo Kiliziya. Pawulo ari muri urwo rwego kimwe n’abandi bose bagiye bashinga Kiliziya nshya aho KRISTU yabaga ataramamenyekana. Mu mvugo ya none, twabita Abamisiyoneri. Undi murimo wari uw’abahanuzi: abo na bo bavaga mu ikoraniro bajya mu rindi bagamije gushishikaza abayoboke. Abo barigishaga bikomeye, bagatota, bakibutsa kandi bagacyaha ibintu byose bibangamiye ubuzima bwa gikristu. Muri iki gihe, abo bahanuzi twabagereranya n’abavandimwe tujya tuvuga ko bafite ingabire yo kwigisha. Bariho kandi biba byiza kubatumira hirya no hino kugira ngo bashishikaze abakristu babongerere agashyuhe mu by’ijuru. Ikindi gice cyari kigizwe n’abashumba n’abigisha: abo ni abavandimwe bagumaga mu makoraniro yabo, bakayobora kandi bagatanga inyigisho zisanzwe batiriwe bajya hirya no hino. Muri iki gihe, abo twabagereranya n’abakuru b’amakoraniro bayayobora kandi bakayashishikaza bisanzwe. Ni na bo bashobora gutumira abandi bavuye kure bazwiho ingabire yo kwigisha kugira ngo amakoraniro yabo ahorane agashyuhe ahore yivugurura.

Abo YEZU KRISTU yahaye ingabire zinyuranye zo kwitangira ubutumwa bahuje amatwara: kumwigana mu bwiyoroshye butuma begerana impuhwe abakene, abatishoboye n’abanyabyaha. Nta mwigishwa w’ukuri urangwa n’ubwirasi. Nk’uko YEZU yabitugaragarije mu Ivanjili, yazanywe n’abarwayi, bo bakeneye muganga. Ntabana na bo byo gukina gusa. Arabegera maze ijambo ababwira rigacengera intimatima y’umutima bagahinduka abana bagana ijuru bagatsinda umwijima. Amatwara nk’ayo, ni yo ahora yungura Umubiri Mayobera wa KRISTU ari wo Kiliziya.

Buri wese muri twe, yibaze icyo amaza buri munsi ingabire YEZU KRISTU yamuhaye. Mbereyeho kungura Umubiri wa KRISTU, cyangwa amatwara yanjye arawudindiza? Dusabe imbaraga zo guhora tubyarira abana benshi Kiliziya ku bwa Roho Mutagatifu.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Matayo mutagatifu adusabire mu rugaga rw’abatagatifu bandi twizihiza none ari bo Yonasi, Kasitori, Landelino na Mawura.