Kwakira urumuri no kumurikira abandi

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 31 Mutarama 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Kwakira urumuri no kumurikira abandi (Mk 4,21-25) 

Bavandimwe, Yezu arakomeza kwigisha mu migani. Ikibazo ababaza abigishwa be kiroroshye cyane. Birumvikana rwose ko ntawe ucana itara ngo aryubikeho ikibo cyangwa ngo arishyire munsi y’urutara. Umuntu arishyira hagati mu cyumba rikamurikira abari mu nzu bose uko bishoboka. Bityo ntihagire usitara.

Ariko se Yezu arashaka kuvuga iki ? Igisobanuro Yezu atanga nacyo nticyumvikana neza. « Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye !”Umuntu yakeka ko avuga iyobera ry’Ingoma y’Imana. Iryo yobera yatangiye kumenyesha abigishwa be, rigomba kubwirwa abantu bose. Ingoma y’Imana ni nk’aho ari Yezu ubwe. Yezu yaje yiyoroheje. Yirinze kwiyamamaza (nk’abashaka ikuzo ry’iyi si) kuko byari gutuma bamwibeshyaho, bakibeshya no ku butumwa bwe. Icyakora aha tuhumve neza. Yezu ntiyashatse gushinga agatsiko k’abantu bake « bakijijwe » (nka za ngirwamadini zivuka hirya no hino). We Rumuri rw’isi yaje ku isi kumurikira abantu bose. Inyigisho ze si amayobera agenewe indobanure zatoranyijwe. Si nk’ « ibanga ry’imandwa » riguma hagati y’ababanzwe. Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana Yezu yigisha, igomba gukwira hose, ikagera kuri bose kandi abayakiriye bose basabwa kubigiramo uruhare. Abakiriye urumuri rw’Ivanjili bafite ubutumwa bwo kurugeza ku bandi. Ni ubutumwa bwa buri mukristu, si ubw’abapadiri n’abihayimana gusa.

Koko rero bakristu bavandimwe, Urumuri rwacu ni Yezu Kristu. Dukwiye guhora twibuka ko igihe tubatijwe twahawe urumuri bakongeje ku itara rya Pasika. Bityo tuba urumuri. Natwe urwo rumuri tugasabwa kurwitaho kugira ngo rutazima. Ahubwo tugakomeza kurugaburira. Ukaristiya ni nka peteroli ikomeza kurugaburira. Penetensiya ikamya ibidendezi by’amazi mabi n’imyanda byototera urumuri rwacu bishaka kuruzimya, cyangwa se imiyaga ihuhera. Gusenga, gushengerera Isakramentu ritagatifu, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, kwitabira ibikorwa by’urukundo twabigereranya no gushaka inkwi zumye neza no guhungiza ngo urumuri rukomeze kwiyongera kandi turahurire abandi duhereye ku bo tubana. “Muri urumuri rw’isi… Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu nibabona ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru” (reba Mt 5,14-16).

Bavandimwe, muri Yezu Urumuri rwarigaragaje. Dusabwa kurwakira no kwitangira kurugeza ku bandi ku buntu nk’uko natwe twahawe ku buntu. Kumurikira abandi ntibigabanya urumuri ahubwo birarwongera. Ntitukajye twisuzugura hari benshi twafasha guhura na Yezu. Nitugira ubutwari n’ubwitange hari benshi tuzamurikira, bityo bakazagera mu bugingo bw’iteka.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho