Inyigisho yo ku wa kane 21 Mutarama 2021
Mutagatifu Anyesi wahowe Imana
Amasomo: Heb 7, 25-8,6; Zab 39; Mk 3, 7-12
Bavandimwe muri Kristu,
None Kiliziya Umubyeyi wacu irahimbaza umwe mu batagatifu abakristu dukunda cyane ari we Anyesi. Ni umutagatifu watugaragarije mu bikorwa ko gukunda Imana, gukomera ku isezerano twayigiriye, bishoboka kabone n’iyo umuntu yakangishwa urupfu rw’agashinyaguro. Mutagatifu Anyesi yabiduhishuriye ku myaka micye cyane itarenze 14! Mutekereze umwangavu nk’uyu wari ugifite ubuzima bwose imbere ye ariko agahitamo gukomera ku rukundo rwa Yezu aho kwohoka ku buyobe na ba nyirabwo! Bitwigishe natwe gukomera ku kwemera kwacu. Ese aho kugutatira twahitamo gupfa? Mutagatifu Anyesi yabigezeho, ndetse mu kwicwa yabwiye abishi be ko bamwohereje ku wo yakunze kandi ko ahita amwakira.
Bavandimwe, Mutagatifu Anyesi adusabire gukomera ku kwemera kwacu mu bihe byose birimo n’iby’amajye. Ibyago n’amakuba ntibikadutandukanye n’urukundo rw’Imana.
Inkuru Nziza ntagatifu twumvise ni Yezu ukurikirwa n’abantu benshi bavuye hirya no hino akabakiza indwara n’ibibashikamiye harimo na roho mbi ariko akabikora bucece. Roho mbi zizi Uwo ari We, ko ari Umwana w’Imana, nyamara ariko arazicecekesha kuko igihe cye cyo kugaragaza ko ari we Mesiya cyari kitaragera kuko yagombaga kuzabigaragariza ku musaraba.
Koko rero bavandimwe, Inkuru Nziza ya Yezu Kristu izirana no guhutiraho n’ubwamamare bishobora guhitana n’igihe. Yo igenda gahoro gahoro ihindura imitima y’abayakiriye. Yezu ntashishikazwa cyane n’imibare cyangwa ubwinshi bw’abantu. Yezu yifuza ko inkuru Nziza yamamara mu mahanga yose kugira ngo abayakiriye bakire ariko byose bigakorwa nta guhutiraho. Abayakiriye bagomba kuyakira bihamye biyumvisha ko ari yo zingiro ry’umukiro wabo, uko bangana kose icy’ingenzi ni uko bamenya ko ari yo gakiza kabo.
Mu bihe bya none tubona abigisha bameze nk’aho bashaka gusahuranwa abayoboke! Ibyo binyuranye cyane n’amatwara ya Kristu n’Ingoma ye. Kristu yifuza umukiro wa bose ariko babishaka kandi bamumenye by’ukuri. Bitandukanye cyane no kugira abayoke benshi ariko bataramenya Yezu Kristu n’Ingoma ye!
Tugomba kwirinda kugwa mu gishuko cyo gusiganwa cyangwa kurushanwa, ahubwo buhoro buhoro duharanire kwinjira mu ibanga rya Mesiya, wifuzaga ko ryazamenyekana ari uko ageze ku ndunduro y’ubutumwa bwe, abambwe ku musaraba acungura isi, aho ni ho dukwiye kurangamira buhoro buhoro kugeza hadutwaye. Icyo gihe tuzaba tuzi neza Yezu Kristu uwo ari we kandi tuzafasha n’abandi benshi kumumenya.
Anyesi Mutagatifu duhimbaza none yamenye kare cyane akiri muto iryo banga ry’urukundo rwa Yezu maze amwirunduriramo yirengagiza ububabare bw’umubiri, tumwiyambaze adusabire kumenya aho umukiro wacu uri no kuhakomeraho kugeza ku rupfu.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Rémy Mvuyekure