Kwitabira ubutumire bwo guhinduka

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 20 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 21 Kanama 2014 – Mutagatifu Piyo wa 10, Papa

Amasomo: Ez 36, 23-28; Za 50(51); Mt 22,1-14

Amasomo matagatifu yo kuri uyu wa kane yombi aratwereka ko buri gihe Imana ariyo ifata iya mbere ikadushaka ngo idukize. Biratangaje kubona ari twe ba mbere tubifitemo inyungu ariko igisubizo cyacu kenshi kikaba kwanga ubutumire bw’Umuremyi udufitiye impuhwe zitagereranywa. Icyaha cyose umuntu akoze abizi kandi abishaka twakigereranya no gusuzugura ubutumire bw’umuremyi. Ni nk’aho twamubwiye tuti uradushakaho iki? Tubise! Duhe amahoro twibereho, uratubangamiye! Iyo witegereje uko muntu abayeho muri iki gihe hari ubwo usanga ameze nk’udashira amakenga iyo Mana imuhihibikanira, nk’aho akeka ko hari indi nyungu imufiteho. Inyungu y’Imana nta yindi: ni uko abantu bose bayimenya bagakira. Nta bwo ari yo ubwayo igamije gukira kuko ntacyo ibuze.

Mu isomo rya mbere Imana irahihibikanira umuryango wayo iwegeranya inawushakira uko wayimenya ngo ukire. Umuhanuzi Ezekiyeli ndetse n’abandi bahanuzi bose bahurira ku nyigisho y’uko ibyago bigwirira imbaga biterwa no guteshuka ku isezerano bagiranye n’Imana rishingiye ku mategeko yashyikirijwe Musa yanditse ku bisate by’amabuye. Ayo mategeko ntiyashoboye kwinjira mu mutima, ntabwo bashoboye kuyakurikiza, ahubwo yakomeje kuba umutwaro. Umuhanuzi arategura Isezerano Rishya aho amategeko atazajya ashakirwa ku bisate by’amabuye, ahubwo azajya akurikizwa bitewe no kumvira ijwi ry’umutima wigaruriwe n’urukundo rutageranywa rw’Imana. Ni yo mpamvu muri iri somo umuhanuzi akoresha amagambo yuzuye ubugwaneza. Ni ukugirango muntu ayumvire atabitewe no gutinya itegeko n’ibihano gitandukanye ahubwo biturutse ku urukundo ayifitiye.

Aya magambo y’Umuhanuzi ariko ntiyakumvikana neza tutayahuje na Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data n’urukundo rwayo. Ingamba z’Imana z’Isezerano Rishya umuhanuzi azibonera kure, twe kuzisobanukirwa biratworohera kubera ko tuzi Yezu Kristu wazishyize mu bikorwa ku buryo bwuzuye. Muri We, Imana yinjiye mu mutima w’abayemera ikoresheje imvugo yumvwa n’umutima: urukundo. Yezu yaje akunda, ntiyaje ategeka. Ubwo buryo bukomeye kandi ni nabwo buturemamo umutima mushya. Ntawashakisha Imana ahanze amaso Yezu muri Roho no mu kuri ngo akomeze kugira umutima w’ibuye. Urukundo rwe ruraworoshya bityo ugushaka kw’Imana kukawisanzuramo kugasagamba.

Mu ivanjili, Yezu arabwirira abakuru b’abasaserdoti n’abafarizayi mu mugani. Ariko muri bo ni twe abwira kuko imyitwarire nk’iyabo itigeze icika mu muryango wacu Kiliziya. Umusaserdoti cyangwa umufarizayi yari umuntu uzi iby’Imana kandi akagerageza kubishyira mu bikorwa. Ubu twamugereranya na wa muntu ureba uti dore umukristu koko. Aba bantu turabafite kandi ni byiza kubagira. Abafarizayi hari igihe tubumva nabi kuko ari abantu barwanyije Yezu. Icyo bamuzizaga ni uko atatinye gushyira ahagaragara inenge y’imyemerere n’imikorere yabo: kwiyumvamo ubutungane no kubigendera. Kubera ko bari bashinzwe gufasha imbaga y’Imana, kuyimenya no kuyiyoboka, bakoreshaga uburyo bwo kwiyerekana batanga urugero, kurebuza no gutunga agatoki kugirango bacyahe icyaha. Ibyo bikiyongeraho gushakisha icyubahiro no kurisha uwo mwanya bafite mu muri muryango wo guhuza abantu n’Imana. Imyitwarire nk’iyi ntawavuga ko itakibaho muri Kiliziya yacu, ariko kuyivumbura hari igihe bitoroha kuko uyifite akenshi tumubonamo urugero rw’umukristu dukwiye gukurikiza.

Mu Isezerano rishya Yezu yakuye amategeko ku mabuye ayandika mu mutima akoresheje amaraso ye, ni ukuvuga urukundo rwamugejeje ku musaraba. Icyagaragaye ni uko abari basanzwe bitabira iby’ukwemera kurusha abandi batumvise ubwo buryo bwe bwo gukora, bigatuma bafunga umutima, bikababaza Yezu, ndetse rimwe na rimwe akagera n’aho abarakarira. Muri iyi vanjili Yezu aratuburira, cyane cyane abafite ibyabatera igishuko cyo kwibona, no kuratira abandi mu by’iyobokamana no muri Kiliziya: abaminuje mu bumenyamana (tewolojiya), abafite imirimo mu nzego za Kiliziya baba abalayiki cyangwa abihayimana, abagira ibikorwa byo kwitangira ikoraniro bituma bagaragara, abahawe amasakaramentu bagakomera ku isezerano igihe kirekire, abagaragaje ubutwari mu bihe bikomeye by’amateka y’igihugu cyacu babikesha ubukristu, … Abo bose bahora bugarijwe n’igishuko cyo kumva ko hari intera bagezeho maze kwitabira ubutumire bwo guhinduka bikabagora kubera ko bumva barashyikiriye. Icyo Imana ishaka ni uko tuyigarukira buri munsi. Nitutabikora kandi twitwa ko dukora ibyayo ntidutangazwe n’uko mu mutima wayo izadusimbuza ba bandi biyizi nk’abanyabyaha, ndetse bajya bagira isoni zo kuza mu nzu yayo. Ariko nabo bibuke ko Imana ireba umutima. Umwambaro ni umutima utaryarya n’ibikorwa byiza by’umuntu wumvira umutima nama we n’iyo yaba atazi iby’Imana ku buryo buhagije.

Nyagasani naduhe kujya ku meza y’ibirori bye twishimye, Mutagatifu Piyo  wa X twizihiza none adusabire.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho