Isomo rya 1: Umuhanuzi Daniyeli 2,31-45
Shobuja rero, warabonekewe : dore weretswe ishusho rinini cyane kandi ribengerana byahebuje, ryari rihagaze imbere yawe, kurireba bigatera ubwoba. Umutwe w’iryo shusho wari zahabu iyunguruye, igituza n’amaboko ari feza, inda n’amatako ari umuringa, amaguru akaba icyuma naho ibirenge ari icyuma kivanze n’ibumba. Uko wakaryitegereje, ako kanya hahanantuka ibuye nta n’ikiganza kirikozeho, ryikocora kuri bya birenge by’icyuma kivanze n’ibumba bya rya shusho, rirabijanjagura. Nuko icyuma n’ibumba, umuringa, feza na zahabu bijanjagurikira icyarimwe, bihinduka nk’umurama wo ku mbuga mu cyi; umuyaga urabitwara ntihasigara na busa. Ibuye ryari rikocoye iryo shusho rihinduka umusozi munini, wuzura isi yose. Inzozi warose rero, ni izo ngizo, naho igisobanuro cyazo tugiye kukivugira imbere yawe. Ni wowe ubwirwa, shobuja, mwami w’abami; Imana Nyir’ijuru yaguhaye ingoma n’ubutegetsi, ububasha n’icyubahiro; ishyira mu biganza byawe abantu, inyamaswa zo mu gasozi n’inyoni zo mu kirere aho ziba hose, kandi ikugira umugenga wa byose: umutwe wa zahabu rero, ni wowe. Nyuma yawe hazaduka indi ngoma idakomeye nk’iyawe, ikurikirwe n’ingoma y’umuringa, ibe iya gatatu, ikazagenga isi yose. Hazaza n’iya kane ikomeye nk’icyuma; mbese nk’uko icyuma kijanjagura byose kikabihindura ivu, iyo ngoma na yo, izo zose izazijanjagura, izihindure ivu. Bya birenge wabonye, bikozwe mu ibumba rivanze n’icyuma, ni ingoma izacisha ukubiri; ikazigiramo ubukomere bw’icyuma nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ritwitse. Ibyo birenge rero, bikozwe mu cyuma kivanze n’ibumba ry’umubumbyi, byerekana ko iyo ngoma izakomera ku ruhande rumwe, ku rundi ikoroha. Nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ritwitse, abami b’iyo ngoma bazavanga amaraso yabo n’ay’abandi, ariko ay’ubusa boye gusabana, mbese nk’uko icyuma kitakwivanga n’ibumba ngo bihwane. Mu gihe cy’abo bami, Imana Nyir’ijuru izashinga ingoma itazigera irimburwa bibaho, cyangwa ngo yegukanwe n’undi muryango. Izajanjagura kandi itsembe izo ngoma zose, ariko yo izabaho iteka; mbese nk’uko wabonye ibuye rihanantuka ku musozi nta n’ikiganza kirikozeho, rigahindura ivu icyuma, umuringa, ibumba ritwitse, feza na zahabu. Bityo rero, Imana isumba byose yamenyesheje umwami ibigomba kuzaba. Ngizo inzozi zawe nk’uko wazirose n’igisobanuro nyakuri cyazo.»
Indirimbo ya Daniyeli 3,57, 58, 59, 60, 61
Biremwa bya Nyagasani mwese, nimusingize Nyagasani,
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,5-11
Kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati «Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.» Baramubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?»
Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ‘Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire! Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.» Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru.