Isomo rya 1: Umuhanuzi Ezekiyeli 2,2-5
Ijwi numvaga rikivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’ abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ‘Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.»
Zaburi ya 122 (123), 1-2ab, 2cdef, 3-4
Nubuye amaso ari wowe ndangamiye,
wowe uganje mu ijuru.
Nk’uko abagaragu bahanga amaso
ibiganza bya shebuja,
nk’uko umuja adakura amaso
ku kiganza cya nyirabuja,
ni na ko natwe amaso twayahanze
Uhoraho Imana yacu,
dutegereje ko ari butugirire impuhwe.
Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe,
kuko twahagijwe agashinyaguro!
Tumaze guhazwa agasuzuguro k’abirasi
n’agashinyaguro k’abikuza.
Isomo rya 2: 2 Abanyakorinti 12,7-10
Bavandimwe, kugira ngo ibintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,1-6
Yezu ava aho ngaho, ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane, bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. Maze atangazwa no kutemera kwabo.