Amasomo yo ku cyumweru cya 32 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: 1 Abami 17, 10-16

Muri iyo minsi Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe !» Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso ; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye tuwurye,
ahasigaye twipfire.» Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze ; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe, kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya : Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.» Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n’ urugo rwe. Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.

Zaburi ya 145 (146), 5-6a, 6c-7b, 8b-9a, 9b.10

R/ Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose.

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,
maze akiringira gusa Uhoraho Imana ye,
We Muremyi w’ijuru n’isi.

Uhoraho ni mudahemuka iteka ryose,
arenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho akunda ab’intungane,
Uhoraho arengera abavamahanga.

Uhoraho ashyigikira impfubyi n’umupfakazi,
ni nyir’ingoma ubuziraherezo,
akaba Imana yawe Siyoni,
uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Isomo rya 2: Abahebureyi 9, 24-28

Bavandimwe, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’lmana. Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri yahingutse rimwe rizima ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa
kabiri bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12, 38-44

Muri icyo gihe Yezu yigishaga avuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro.
Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.»
Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati «Ndababwira ukuri : Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.»

Publié le