Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 20 gisanzwe

Isomo rya 1: Ruta 2, 1-3.8-11; 4,13-17

Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, wari umukungu ukomeye wo mu muryango wa Elimeleki, akitwa Bowozi. Ruta w’Umumowabukazi abwira Nawomi ati «Ndagira ngo njye mu mirima guhumba ingano, inyuma y’umusaruzi uri bunkundire akanyemerera.» Aramusubiza ati « Ngaho genda, mwana wanjye. » Nuko aragenda ajya guhumba mu murima inyuma y’abasaruzi. Nuko Bowozi abwira Ruta ati « Urumva, mwana wa? Ntugire ahandi ujya guhumba. Rwose ntuve hano. Ukomeze ukurikire abakozi banjye ; umurima basarura ntuwukureho amaso, ubagende inyuma. Nihanangirije bariya basore ngo ntihagire ugushotora, si byo se ? Kandi nugira inyota, ugende hariya hari ibibindi abakozi banjye bavomeyemo maze winywere. » Nuko Ruta amupfukama imbere, maze yubama ku butaka aramubwira ati « Ni iki kiguteye kungirira neza utyo, ukanyitaho kandi ndi Umunyamahangakazi ? » Bowozi aramusubiza ati « Bambwiye ibyawe, bantekerereza ukuntu wafashe neza nyokobukwe nyuma y’aho umugabo we apfiriye ; bambwira n’ukuntu wasize so na nyoko, ugasiga n’igihugu cyakubyaye, ukemera kujya mu gihugu utari uzi na gato. » Bowozi acyura Ruta maze amugira umugore we. Uhoraho amuha gusama abyara umuhungu. Abagore babwira Nawomi bati « Uhoraho nashimwe, We utagutereranye ngo ubure uzakurengera, ahubwo akaguha umwuzukuru uzaba ikirangirire muri Israheli. Azatuma usubirana amagara wahoranye, maze akubere akabando ko mu zabukuru. Uyu mukazana wawe ugukunda ni we umukubyariye : ubu se ntakurutiye abahungu barindwi ? » Nawomi aterura umwana amwiyegamiza ku gituza; kuva ubwo aba ari we umwirerera. Abagore b’abaturanyi baza kumwita izina bavuga bati « Nawomi yabonye umuhungu !» Nuko bamwita Obedi. Ni we wabyaye Yese, se wa Dawudi.

 Zaburi ya 127 (128), 1-2, 3,4.5bc

 R/  Nguko uko ahabwa umugisha, umuntu utinya Uhoraho.

 Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

agakurikira inzira ze !

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,

uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,

warumbukiye mu nzu yawe ;

abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini, 

zikikije ameza yawe.

 

Nguko uko ahabwa umugisha,

umuntu utinya Uhoraho.

Uzagirira amahirwe muri Yeruzalemu,

iminsi yose y’ubugingo bwawe.

 Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23, 1-12

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda n’abigishwa be ati «Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa : nuko rero nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore. Bahambira imitwaro iremereye bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki ! Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero, bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ‘Mwigisha’. Mwebweho ntimugatume babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru. Ntimukemere ko babita ‘Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu. Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa. »

Publié le